Afurika y’epfo ingurube yabwaguye ikibwana gisa n’umuntu cyane.

0
17306

Inyamaswa yorowe n’umubare mu nini ku Isi ikaba inakunzwe cyane ku bantu bakunda akaboga dore ko banakunze kuyiha akabyiniriro kitwa akabenzi, yabwaguye Ikibwana gisa neza nk’ikiremwa muntu muri Afurika y’epfo.

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga zo muri Afurika y’epfo hacicikanye ifoto y’ingurube isa n’umuntu, nyirayo usanzwe uyoroye utuye mu gihugu cy’Afurika y’epfo araregwa n’abantu benshi ko yaba yarahohoteye iyi ngurube abandi bakavuga ko ari amarozi.

Inzobere z’abarimu zo muri Kaminuza ya Pretoria zitangaza ko ukuri gushingiye k’ubumenyi bw’ibinyabuzima (Zoology), ibi ntabwo bishoboka nabusa kuko ikiremwa cyose gifite ubuzima gishobora kubyarana n’ikindi aruko uturema ngingo duto dushinzwe guhererekanya amakuru ava ku babyeyi ajya ku bana (chromosomes) tungana, umuntu agira 46 naho ingurube yo ikagira 38.

Ibi bigahita bikuraho icyaha kuri nyiri ngurube ko yaba yarahohoteye itungo rye.

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here