Abashakashatsi berekanye impamvu abagabo benshi batambara udupfukamunwa ugereranyije n’abagore

0
214

Ubushakashatsi bwerekanye ko muri iki gihe isi ihanganye bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus,abagabo badashaka kwambara agapfukamunwa cyangwa “mask” ,agakoresho kifashishwa mu gukingira no gutwikira amazuru n’umunwa – ibi kandi bikaba byaragaragaye no mu bindi byorezo byabanje.

Ibi ni ko bimeze mu gihe Coronavirus yanduwe n’abantu barenga miliyoni 13.8 ikica abantu barenga 590.000 nkuko imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins yifashishwa cyane mu kwerekana imibare y’ubwandu ibitangaza.

Igitangaje kandi mu bihugu byinshi usanga amakuru aboneka, umubare w’abapfa uri hejuru cyane mu bagabo kurusha abagore.

Muri iyi minsi udupfukamunwa twagizwe imwe mu ntwaro ikomeye mu kurwanya Coronavirus nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso byerekana ko coronavirus yahererekanwa mu mwuka – kandi ishobora gukwirakwira binyuze mu tuntu duto dusa n’udutonyanga twahagaritswe mu kirere kimwe n’ibitonyanga binini biva mu nkorora cyangwa mu kwitsamura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryabanje kuvuga ko maske zidafte akamaro mu guhagarika ikwirakwizwa rya virusi, ubu rirasaba ko umuntu wese yazambara.Kandi mu bihugu bitari bike, ubu masike ni itegeko mu maduka no mu modoka zitwara abantu.

Impamvu zituma abagabo benshi batambara udupfukamunwa ni izihe?


Ubwibone n’Ipfunwe
Ubu ni bumwe mu bushakashatsi buherutse gukorwa ku myitwarire y’abagabo bwakozwe na Valerio Capraro, umwarimu mukuru mu by’ubukungu muri kaminuza ya Middlesex, hamwe n’umuhanga mu mibare w’umunyakanada witwa Hélène Barcelo, wo mu kigo cy’ubushakashatsi bw’ubumenyi bw’imibare, Berkeley muri California.

Aba bashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku bantu bagera ku 2500 muri Amerika basanga abagabo badakunze kwambara udupfukamunwa cyane kurusha abagore. Aba bagabo batambara maske barabajijwe basubiza ko kwambara maske “biteye isoni, ntabwo ari byiza kandi ni ikimenyetso cy’intege nke ku mugabo”.


Aba bashakashatsi basanze abagore bakubye kabiri abagabo bavuga ko nta kibazo cyo”kwambara mask hanze y’urugo rwabo”.

Kwiyizera bikabije
Umushakashatsi yagize ati: “Abagabo ntibakunda kwambara udupfukamunwa kandi imwe mu mpamvu nyamukuru ni uko bakunze kwizera ko batazagira ingaruka ku ndwara ugereranije n’abagore”. Ati “Ibi birasekeje cyane kuko imibare yemewe yerekana ko mu byukuri coronavirus igira ingaruka ku bagabo kurusha abagore.”

Abagabo usanga bigira ba “Ntibindeba”.Nubusanzwe mu buzima busanzwe,abagabo bagenda bagaragaho imyitwarire igaragaza kutita ku bintu cyane ugereranyije n’abagore.

Isoni zo kugaragaza ubwoba. Abashakashatsi bakomeje bagaragaza ko abagabo iyo bambaye udupfukamunwa bamwe baba biyumva ko bagaragara nk’abari kugaragariza aba bareba ko bafite ubwoba bwa Coronavirus.Mu mitekerereze y’abagabo ngo nubusanzwe ntibakunda kwerekana ko baba bafitiye ubwoba ikintu runaka.

Inama y’umwanditsi :Twese hamwe ,abagore n’abagabo duhurize hamwe imbaraga turwanye iki cyorezo cya Coronavirus.Mu gihe bamwe bagira imbaraga nke mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’abashinzwe ubuzima mu kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus biragoye kuyirandura burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here