Abashakashatsi bavumbuye uburyo bwatuma umuntu aramba ntasaze

0
510

Gusaza ni ibintu bidakumirwa ;ntacyo wakora ngo ubyirinde.Cyakora abahanga mu bya siyansi bo muri kaminuza ya California San Diego yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barenda kubasha gukerereza urugendo rwo gusaza.

Aba bashakashatsi bifashisha ubwoko bw’ikinyabuzima cyo mu kiciro cy’ibihumyo kinakoreshwa mu musemburo usanzwe (yeast).Impamvu ni uko iki kinyabuzima utugirangingo twacyo tubasha guhindagurika bakaba bareba niba dusaza kumuvuduko umwe.

Hatahuwe ko n’utugirangingo tw’ikinyabuzima kimwe twakuriye ahantu hamwe dusaza ku muvuduko umwe. Tumwe muri two dusaza kuko igice cyatwo kiduha imbaraga dukoresha kiba cyaragiye gitakaza ububasha bwo gukora.Ibi byitegerejwe hifashishijwe imashini zihambaye zireba utuntu duto cyane.

Aba bashakashatsi bavuga ko babashije kubihuza n’abantu maze bemeza ko mu gihe kizaza bashobora gutangiza ubuvuzi bwabasha guhindura uko utugirangingo tw’umuntu dusaza bakanatinza icyo gikorwa.

Nyamara kandi bemera ko gusaza ari ingingo izwiho bike kuko kenshi bijyana n’indwara z’uruhuri .

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here