UN yasabye ibihugu by’Afurika byose gufungura amashuri

4
18730

Ibi byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) aho bavugaga ko gufunga amashuri bifite ingaruka mbi cyane kurusha kuyafungura bagakaza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Kuva icyorezo cyakandagira muri Afurika ibihugu byinshi byafashe imwe mu myanzuro yo kwirinda icyorezo harimo no gufunga amashuri.

Mu Rwanda amashuri yafunzwe muri werurwe kugeza magingo aya hakaba nta shuri ryemerewe kuba ryafungura amarembo mu gihugu cy’u Rwanda.

Ibi ngo byatumye urubyiruko rwinshi rwishora mu ngeso mbi ndetse abandi bagakoreshwa imirimo idahwanye n’ubushobozi bwabo mu rwego rwo kwiramira ndetse no kubura ibyo bakora.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rifatanijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), bashyize hanze itangazo ririmo ibyo kwitondera muri ibi bihe ku bana.

Bimwe mu byatangajwe muri iri tangazo biragira biti,”Bimwe mu bibazo biri guterwa n’ifungwa ry’amashuri nk’imwe mu ngamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus harimo kugaragara ikibazo cy’imirire mibi mu bana, kongera umunaniro no gucika intege k’ubwonko bwabo, kwiyongera kw’ibyaha bikorerwa abana ndetse no gutwara inda zitateguwe”.

UNICEF ikomeza ivuga ko igitsina gore ari cyo cyagizweho ingaruka muri iki gihe cya guma mu rugo ko ariho inda z’abana bakiri bato ziyongereye.

UNICEF yongera ivuga ko ibyaha bituruka kuri iri fungwa ry’amashuri ku bana baturuka muri Afurika byiyongereye cyane ku rwego rwo hejuru.

Ati.” Nubwo bigoye gusa umwanzuro waba muzima ku bihugu byo muri Afurika ni uko amashuri yafungurwa hanyuma hakarebwa uko icyorezo cyakwirindwa ariko abana bari ku ishuri”.

Sangiza abandi iyi nkuru

4 COMMENTS

  1. Ooooo! Uburenganzira bw’umwana nibwubahirizwe . Rwose ndabashyigikiye kuko abana barashize bishwe no kudakaraba , gukoresha imirimo y’agahato, inda zitateganyijwe, kongeraho kutabona uburere ndetse n’uburezi. UN ,OMS na UNCEF Mukomereze Aho Imana ibahe umugisha

  2. UN Ngo dufungure amashuri? Izo mpuhwe se ra? Izo batagize muri genocide abantu bashira bazigize ubu? Ubwo Covid-19 itaratumara nta mutuzo bafite. Uti muraje ye! Dufungure amashuri dushire se babone aho bagurisha urukingo? Nitubona Ari ngombwa bizakorwa Kandi niba Atari ngombwa ntibizakorwa! Pyagari we! Ntibakantere asyi! Abanyafurika turambiwe kuyoborwa buhumyi maze turanze!

  3. I really like this, nibyo pe bashzke uko abana biga cyane ko tutazi igihe corona izarangirira.
    Reka rwose twegutakaza Africa yahazaza.
    Kuko turebye nabi hari igihe twababura da.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here