Umunyarwanda,Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali na Papa Francis

0
1896

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira ,Papa Francis yishizeho abakaridinari 13 bashya, barimo umunyarwanda, Musenyeri Antoine Kambanda usanzwe ari Arkiyepiskopi wa Kigali.


Mu itangazo ryatunguranye avugira mu idirishya rye riri kuri Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Vatikani,Papa Francis Francis yavuze ko bariya basenyeri 13 barimo n’umunyarwanda, Antoine Kambanda bazazamurwa mu ntera yo ku rwego rwa Karidinali ku mugaragaro mu birori bizaba ku ya 28 Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2020.

Mu bandi bagizwe abakalidinali harimo Umufaransa, nyiricyubahiro Raniero Cantalamessa ukomoka mu Bufaransa,Hakaba harimo kandi Arkiyepiskopi wa Santiago mu gihugu cya Chile witwa Jose Feurte Advincula.

Kuri urwo rutonde hariho na Arkiyepiskopi wa Washington D.C., Wilton Gregory, ari na we mwirabura wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugeze kuri urwo rwego.

Musenyeri Kambanda yavuze ko yamaze kumenyeshwa iyi nkuru ikomeye, ati “Nibyo, maze kubyumva, birantunguye!


Nyamara nyuma ya ririya tangazo rya Papa Francis nta bisobanuro byahise bitangwa na Vatikani ku kibazo cy’uko umuhango wo kwimika aba bakaridinali bashya uzashobora kwitabirwa n’imbaga y’abakristu gatolika nk’uko bisanzwe .Ubu hari k z’ingendo ziri mu ibihugu kubera icyorezo cya COVID-19.

Biteganywa ko Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Diyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bikorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.

Yakomeje ati “Ni ikintu cyiza, ni ukuvuga ko ari icyubahiro bahaye icyo gihugu, ni ukuvuga ko aba ari umuntu mukuru ubonetse mrui icyo gihugu, uhura na Papa, uvugana na we, umugira inama, ni ikintu gikomeye.”

Musenyeri Kambanda ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 61.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Tariki 20 Nyakanga 2013 nibwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here