Rihanna ari mu buryohe bw’urukundo n’umuraperi A$AP Rocky

0
86

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty w’imyaka 32 akomeje kugirana ibihe byiza n’umuraperi A$AP Rocky ndetse hari amakuru yemeza ko aba bombi basigaye bakundana mu buryo bweruye.

Iby’inkuru y’urukundo rw’aba bombi byatangiye guhwihwiswa mu bihe byashize, ariko byongeye kuvugwaho mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y’uko bagaragaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bajyanye ahitwa Beatrice Inn muri New York, hamwe n’itsinda ry’inshuti zabo gusangira amafunguro y’umugoroba.

Ikinyamakuru People cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky bamaze igihe bari mu rukundo rw’ibanga.

A$AP na Rihanna basanzwe ari inshuti magara ndetse bakunze kwibazwaho cyane mu itangazamakuru. Muri Nyakanga uyu muraperi yafashije Rihanna mu kwamamaza ibirungo bye by’ubwiza ndetse bakorana ikiganiro mu kinyamakuru GQ.

Amakuru y’uko Rihanna yaba yongeye gusubira mu rukundo yaje nyuma yaho muri Mutarama uyu mwaka yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel bakundanaga.

Uyu muraperi yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kendall Jenner bakundanye mu 2017 ndetse n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré.

Rihanna we yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye harimo Kharim Benzema, Eminem, Drake, DiCaprion na Lewis Hamilton. Yavuzwe cyane akundana na Chris Brown batandukanye bavushanyije amaraso.

Aba bombi basanzwe ari inshuti magara
Rihanna ari mu rukundo n’umuraperi A$AP Rocky

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here