USA: Haranugwanugwa ko u Bushinwa buri mu mugambi wo kwigarurira Biden

0
78
BEIJING, CHINA - DECEMBER 04: Chinese President Xi Jinping (R) shake hands with U.S Vice President Joe Biden (L) inside the Great Hall of the People on December 4, 2013 in Beijing, China. U.S Vice President Joe Biden will pay an official visit to China from December 4 to 5. (Photo by Lintao Zhang/Getty Images)

Inzego z’ubutasi muri Leta Zunze za Amerika zatangaje ko u Bushinwa buri mu mugambi wo kwigarurira ubutegetsi bwa Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Ibijyanye n’uyu mugambi w’u Bushinwa byagarutsweho mu biganiro byahuje inzego z’iperereza za Amerika kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi mu biro bishinzwe iperereza muri Amerika, William Evanina, yavuze ko batahuye ko u Bushinwa buri kwiyegereza abantu ba hafi y’ubutegetsi bwa Biden, kandi ko bubikora ku kigero cyo hejuru.

Yagize ati “Twabonye kandi ukwiyongera kwateguwe kandi turacyeka u Bushinwa ubu buzongera gushyiraho gahunda zigamije kwigarurira ubutegetsi bushya bwa Biden.”

Uyu mugambi wo kuba u Bushinwa bushaka kwigarurira ubutegetsi bwa Biden, inzego z’ubutasi ziwushingira ku kuba mu minsi ishize ngo zarataye muri yombi abashakashatsi b’Abashinwa ariko bakorwaho iperereza bagasanga hari aho bahuriye n’igisirikare cy’igihugu cyabo.

Nyuma yo gufata aba bashakashatsi batandatu, izi nzego z’iperereza ngo zakiriye amakuru yerekana ko hari abandi basaga 1000 nabo bafite aho bahuriye n’Igisirikare cy’u Bushinwa bahise afata indege ibakura muri Amerika.

Inzego z’Ubutasi za Amerika zatangaje kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko u Bushinwa bwagerageje kwinjira mu mugambi wa Amerika wo gukora urukingo rwa Covid-19 ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba.

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here