CP Christophe Bizimungu,wo mugipolisi cy’u Rwanda watangiye kuri uyu wa kabiri 29 Kamena 2021 inshingano ze zokuyobora igipolisi cy’umuryango wabibumbye (UNPol) gikorera muri centrafrica,kuri ubu arimo kwitwa General mu nkuru zitandukanye zirimo kumugarukaho harimon’igaragara ku rubuga rwa Lon.

Uru rubuga ruravugako General wa polisi Christophe Bizimungu yasimbuye umufaransa Pascal Champion ,mandaye yarangiye muri Mutarama 2021 ,nyuma yokumara imyaka 2 kuri uy’umwanya.

Mbere yokoherezwa muri izinshinano,CP Bizimungu yari kamanda wishuri rya Gipolisi ndetse ari no mu nama y’ubuyobozi y’igipolisi cy’u Rwanda ,Mbere yaho yari yaranyuze no muyindi myanya tandukanye nk’aho yabaye mubushinza cyaha bwa Gisirikare ,komanda wa polisi kurwego rw’akarere na komiseli ushinzwe ubugenzacyaha.

Urubuga rwa Loni rukomeza kumwita General ruravugako Bizimungu afite PHD mu mategeko, ndetse akabafite imbyemezo by’amahugurwa atandukanye yagiye akora.

Ubunararibonye bwe bwamuhaye ububasha bwo kumva neza ibijyanye n’ibikorwa byo kubundabunga amahoro kuko yanabaye umuhuza w’ingabo z’umuryango w’abibumbye z’akoreraga mu Rwanda,MINUAL ndetse n’igisirikare cya RPA mu gihe na nyuma y’intambara na jenocide ya korewe abatusi( 1994-1995).

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here