Chelsea FC yegukanye igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super Cup) itsinze Villarreal kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Belfast muri Irlande y’Amajyaruguru ku wa Gatatu.

Uyu mukino wahuje Chelsea yatwaye UEFA Champions League na Villarreal yatwaye UEFA Europa League, warebwe n’abagera ku bihumbi 13.

Chelsea yabonye uburyo bwiza mu minota itanu ya mbere ubwo umupira wa koruneri yatewe na Hakim Ziyech wakozwagaho ikirenge na Timo Werner, ariko umunyezamu Sergio Asenjo wa Villarreal aratabara, awusubiza inyuma.

Iyi kipe yatwaye UEFA Champions League, yafunguye amazamu ku munota wa 27, ku mupira muremure wahinduwe na Kai Havertz wari ibumoso, ugeze mu rubuga rw’amahina usanga Hakim Ziyech wahise awerekeza mu nguni umunyezamu Asenjo adashobora kugeramo.

Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, Villarreal yasatiriye bikomeye, ibona uburyo bwiza bwa Yeremi Pino bwasubijwe inyuma n’umunyezamu wa Chelsea, Edouard Mendy n’irindi shoti ryatewe na Alberto Moreno rikinduda mu imbere y’umurongo w’izamu.

Chelsea yagize ibyago byo kuvunikisha Hakim Ziyech habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, asimburwa na Christian Pulisic.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Edouard Mendy yateye umupira imbere nabi, ufatwa na rutahizamu Gerard Moreno wa Villarreal, ariko ku bw’amahirwe ye make, awuteye mu izamu usubizwa inyuma n’igiti cyaryo.

Gerard Moreno yikosoye ku munota wa 72, yishyurira Villarreal ku mupira yahawe na Boulaye Dia nyuma yo kunanirwa gukiza izamu kwa Kurt Zouma.

Kunganya igitego 1-1 kw’amakipe yombi mu minota 90 isanzwe, byatumye hongerwaho indi 30 na yo itagize icyo ihindura, hitabazwa penaliti Chelsea yatsinze kuri 6-5.

Umunyezamu Kepa Arrizabalaga wasimbuye Mendy mbere gato y’uko haterwa penaliti, yafashije Chelsea kwegukana igikombe akuramo iya Aissa Mandi n’iya Raul Arbiol nk’uko na Sergio Asenjo yakuyemo iya mbere ya Kai Havertz.

Hakim Ziyech yatsindiye Chelsea ku munota wa 27 w’umukino

Ziyech ntiyasoje igice cya mbere nyuma yo kuvunikaGerard Moreno yishyuriye Villarreal habura iminota 18 ngo umukino urangire

Christian Pulisic yahushije uburyo bwiza mu minota ya mbere ya 30 y’inyongeraKepa Arrizabalaga yasimbuye Edouard Mendy mbere y’uko haterwa penalitiUmunyezamu Kepa Arrizabalaga yakuyemo penaliti ebyiri ku ruhande rwa Chelsea

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here