Mu mpera za Kanama umwaka ushize, imwe mu nkuru zavuzwe cyane ni ifatwa rya Paul Rusesabagina, wagaragaye aseka mu mapingu, ubwo yarimo kwerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, RIB.

Ikibazo nyamukuru cyabaye ukwibaza uburyo uyu mugabo w’imyaka 67, yisanze mu Rwanda mu buryo budasanzwe, kandi yaravugaga ko arwanya Leta ya Kigali yari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, hakibazwa uburyo yatinyutse kuza mu Rwanda azi urwari rumutegereje.

Mu gihe cyo kuburana, umutangabuhamya Constantin Niyomwungere yasobanuye uruhare yagize mu itabwa muri yombi ry’uyu mugabo. Amakuru yakunze kuvuga ko indege yazanye aba bagabo bombi yishyuwe na Leta y’u Rwanda.

Iyi ngingo yakomeje kugarukwaho ku rwego mpuzamahanga, ndetse igakunda gukoreshwa nk’aho ari ishimuta ryabayeho, ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko ubutabera azahabwa butizewe.

Mu kiganiro na Televiziyo ya eNCA, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo, yasobanuye ko Rusesabagina yashutswe kugira ngo agere mu Rwanda kuko nta bundi buryo bwashobokaga bwo kumuryozwa ibyaha yakoze, na cyane ko impapuro zo kumuta muri yombi u Rwanda rwari rwarashyize hanze zitahabwaga agaciro.

Yagize ati “Rusesabagina yarashutswe kugira ngo aze mu Rwanda, yahise atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi [zari zarashyizweho na Leta y’u Rwanda].”

Abajijwe icyo gushuka umuntu akazanwa mu Rwanda bisobanuye, Makolo yavuze ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwashobokaga kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Ati “Yazanywe hano, yakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba, kandi ntabwo wafata abakora ibikorwa by’iterabwoba mu buryo bworoshye, ugomba gushyiraho uburyo bwo kubafata, kandi ni byo inzego zacu z’umutekano zakoze. Bashyizeho umutego, awugwamo, ku buryo yageze mu Rwanda atekereza ko agiye mu Burundi, ahita ashyirwa muri gereza kuko hari impapuro zo kumuta muri yombi.”

Rusesabagina yatangiye kwijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahagana muri za 2009, ubwo amakuru y’uko atera inkunga y’amafaranga umutwe wa FDLR yatangiraga kujya hanze. Aya makuru yatumye Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rumukoraho iperereza ryimbitse, rubona amakuru y’ibikorwa bye ariko ntirwamuta muri yombi, nubwo yari atuye muri icyo gihugu.

Uretse Amerika, u Bubiligi na bwo bwagize uruhare mu bikorwa byo gukusanya ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba, ariko na bwo ntibwatera intambwe ifatika yo kumuta muri yombi, nubwo ibikorwa bye byagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda icyenda b’inzirakarengane, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwufasha mu bitero byagabwe ku Rwanda. Niwe wahawe igihano kinini mu bandi 20 bareganwaga na we, kuko abandi bahawe kuva ku myaka 20 kugera ku myaka itatu.

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here