Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda E wabereye i Kampala, bishyira iherezo ku nzozi zayo zo gukina igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Igitego cya Uganda cyabonetse muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wa koruneri wakuweho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yakoze impinduka enye ugereranyije n’ikipe yaherukaga gutsindirwa i Kigali ku wa Kane.

Rukundo Denis yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wavunitse, Mutsinzi Ange, Manishwe Djabel na Mukunzi Yannick babanzamo mu myanya ya Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier ’Seif’.

Nk’uko byagenze i Kigali, Amavubi yagowe no gutera mu izamu, uretse uburyo bubiri bwageragejwe na Mutsinzi Ange na Muhire Kevin mu gice cya mbere.

Fahad Bayo yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yateye ku nshundura ntoya mu gihe Yunussu Sentammu yahawe umupira uteretse ku ikosa ryari rikozwe na Mukunzi Yannick, umupira awutera hejuru gato y’izamu.

Mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, Manishimwe Djabel yasimbuwe na Nishimwe Blaise, Muhire Kevin asimburwa na Iradukunda Bertrand mu mpinduka zafashije u Rwanda gushyira Uganda ku gitutu, ariko kubona izamu biragorana.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu gihe mu Ugushyingo azakira Mali mbere yo gusura Harambee Stars ya Kenya.

Les Aigles du Mali yayoboye iri tsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsindira Kenya iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Ibrahima Koné ku munota wa 55

Uganda iracyafite amahirwe nyuma yo kugeza amanota umunani mu gihe Kenya yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Uganda: Charles Lukwago, Denis Iguma (c), Aziizi Kayondo, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothy Awanyi, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo na Steven Mukwala.

U Rwanda: Mvuyekure Emery, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Muhire Kevin, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Rafael York, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (c) na Kagere Meddie.

Abakinnyi ba Uganda babanje mu kibuga
Umutoza Mashami yari yakoze impinduka enye mu Amavubi yabanje mu kibugaAbakinnyi b’Amavubi naririmba “Rwanda Nziza”

Fahad Bayo yongeye gutsinda igitego cyatandiukanyije u Rwanda na Uganda

Abakinnyi ba Uganda bishimira igitego cyabonetse hakiri kareImanishimwe Emmanuel atera umupira n’umutwe nyuma yo gusumba Steven Mukwala

Sangiza abandi iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here