ZIMBABWE YANZE KUVIRAMO AHO MU GIHE SENEGAL IKIBAZWAHO

ZIMBABWE YANZE KUVIRAMO AHO MU GIHE SENEGAL IKIBAZWAHO

Mu mikino isoza amatsinda ikomeje muri Cameroun ahari kubera igikombe cy’afurika ku nshuro ya 33, uyu munsi yakomeje haba imikino yo mu itsinda rya kabiri ryari ririmo ikipe ya Senegal, Malawi, Zimbabwe na Guinne Conakry ni imikino yagiye kuba ntakipe nimwe irabona itike ya 1/8.

Guinne inaniwe kwikura imbere ya Zimbabwe yasezerewe mu irushanwa.

Mu murwa mukuru wa Cameroun ‘ Yaounde ikipe y’igihugu ya Guinne Conakry imaze kuhatsindirwa na Zimbabwe 2-1 ni ibitego byatsinzwe na Musona ku munota wa 26 mu gihe Mahachi yashyizemo icya kabiri ku munota wa 43 w’igice cya mbere; mu gice cya kabiri niho Naby Keita yatsinze igitego kimwe Les Sylis Nationale za Guinne ku munota wa 49 uyu mukino kandi wabereyemo amateka kuko wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga.

Senegal nubwo ikomeje iyoboye itsinda irakibazwaho na benshi.

Muwundi mukino waberega mu mujyi wa Baffousam ikipe ya Senegal yanganyije na Malawi 0-0, nubwo yari yagaruye abenshi mu bakinnyi batigeze bagaragara mu mikino ibiri yabanje, abo barimo Edouard Mendy wa Chelsea waraye anatwaye igihembo cy’umuzamu mwiza cya FIFA ndetse hari na Khalidou Koulibaly; Senegal kandi nubwo imaze gutsinda igitego kimwe gusa muri iyi Afcon birangiye yoboye itsinda.

Muri iryo tsinda ikipe y’igihugu ya Senegal isoje iyoboye n’amanota 5 izigamye igitego 1, igakurikirwa na Guinne Conakry n’amanota 4 mu gihe Malawi nayo yasoje ifite amanota 4 ndetse ifite icyizere cyo gukomeza nubwo yabaye iya gatatu.

Umunyarwandakazi Salma Mukansanga abaye umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cy’afurika.

Leave a Comment

Your email address will not be published.

AllEscort