WIKENDI MU MIKINO: UKO ISI YA SPORTS YARI IHAGAZE MURI WIKENDI

WIKENDI MU MIKINO: UKO ISI YA SPORTS YARI IHAGAZE MURI WIKENDI

Iyi wikendi twaraye dusoje yaranzwe n’imikino myinshi ndetse habamo no gutungurana ndetse na tumwe mu duhigo tugenda dukurwaho; amwe mu makipe yari amaze iminsi ashyiraho uduhigo twagiye dukurwaho andi atsindirwa iwayo gutyo gutyo ibyo nibyo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

PNL: RAYON SPORTS YATSINDIWE I KIGALI NA MARINE FC NYUMA Y’IMYAKA 11.

Muri Primus National League ni shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje ku munsi wayo wa 14 ku wa gatandatu habaye imikino itandukanye; ku i saa 12h30 ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi iyitsinda 2-1 ni ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ndetse na Bigirimana Abeddy mu gihe igitego cya Espoir cyaje gutsindwa na Felecien Nkurunziza.

Kiyovu Sports ikomeje kwitwara neza cyane.

Kuri uwo munsi kandi ikipe ya AS Kigali yanganyije na APR Fc 0-0 byatumye ikipe ya APR iba itakaje umwanya wa mbere inota rimwe inyuma ya Kiyovu Sports; uyu mukino watangiye utinze kubera ko mu gihe umukino wa Kiyovu Sports na Espoir hari haguye imvura igahagarika umukino.

AS Kigali yaguye miswi na APR FC.

Ku cyumweru habaye imikino igera kuri itatu aho ku i saa 13h30 ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Marine Fc umukino urangira Gikundiro itsinzwe 3-0 ni ibitego byatsinzwe na Nahimana Amimu ku munota wa 22 mu gihe Ishimwe Fiston yatsinze ibitego bibiri mu masegonda 120 bikurikiranye ku munota wa 68 ndetse nuwa 69; ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Marine Fc itsindiye Rayon Sports i Kigali kuko ibiheruka mu mwaka wa 2011

Undi mukino wabaye ku munsi w’ejo ni uwahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Etincelles; ni umukino waje nyuma y’intsinzwi yayo makipe yombi kuko Rayon Sports yari yatsinze Etincelles 2-0 mu gihe Musanze Fc yo yari yatsinze Gasogi United 1-0; Etincelles yasoje uwo mukino ku ntsinzi ya 2-0.

Undi mukino wabereye i Huye ikipe ya Mukura Vs yahatsindiye ikipe ya Musanze Fc 3-2 kuri uyu munsi hateganyijwe imikino igera kuri ibiri aho i Rubavu ikipe ya Gicumbi iza guhura Rutsiro, Police Fc ize guhura na Bugesera Fc mu gihe kandi ikipe ya Gorilla Fc iza guhura na Etoile de L’Est.

Nyuma yiyo mikino urutonde ruhagaze gutya:

AFCON 2021: NIGERIA YASEZEREWE, BURKINA FASO IKOMEZA KURI PENALITI:

Mu mikino ya 1/8 yatangiye ku munsi w’ejo ku cyumweru aho ikipe ya Burkina Faso yahuraga na Gabon umukino waje kurangira ari 1-1 mu minota isanzwe igera kuri 90 bongeraho 30 birananirana bagera kuri penaliti ikipe ya Burkina Faso yatambutse kuri penaliti 7-6.

Burkina Faso yakomeje muri 1/8 nyuma yo gutsinda Gabon kuri penaliti 7-6.

Undi mukino wahuje ikipe ya Nigeria na Tunisia umukino urangira Les Aigle du Carthage itsinze 1-0 ni igitego cyatasinzwe na Youssef Msakinni ku munota wa 47 w’umukino; mugihe Alex Iwobi yaje guhabwa ikarita y’umutuju ku munota wa 66 biri mu byakozeho Nigeria.

Kuri uyu munsi kand hateganyijwe imikino yindi ibiri nkuza guhuza ikipe y’igihugu ya Guinee na The Gambia ku i saa 18h mu gihe kandi ikipe ya Cameroon iza gucakirana n’ibirwa bya Komore.

Nigeria yaraye isezerewe nubwo yahabwaga amahirwe.

PREMIER LEAGUE: SOUTHAMPTON YAHAGAMYE MANCHESTER CITY, CHELSEA IGARUKA MU MURONGO W’INTSINZI.

Guhera kuwa gatanu habaye imikino itandukanye aho ikipe ya Watford yanyagiwe na Norwich City 3-0 nyuma yuko umunyanijeriya Dennis yaje guhabwa ikarita itukura byatumye Norwich izamuka ku rutonde ndetse iva no mu makipe amanuka.

Kuwa Gatandatu ikipe ya Everton yakiriye Aston Villa ya Steven Gerrard umukino urangira ikipe ya Aston Villa itsinze 1-0 ibihe bibi birakomeza ku ikipe ya Everton nyuma yuko imaze iminsi mike itandukanye na Rafa Benitez kubera umusaruro nkene.

Indi mikino yabaye ku wagatandatu ni Brentford yatsinzwe na Wolves 2-1, Liverpool itsinda Crystal Palace 3-1 mu gihe ikipe ya Newcastle yatsinze ikipe ya Leeds 1-0 cyatsinzwe na Jonjo Shelvey, mu gihe Manchester United yatsinze ikipe ya Westham United 1-0 cyatsinzwe ku munota wa nyuma na Marcus Rashfold, umukino wasoje kuwa gatandatu ikipe ya Manchester City yari yakiriwe na Southampton umukino urangira amakipe yombi aguye miswi 1-1, Walkers-Peters yafunguye amazamu ku munota wa 7 gusa Laporte aza kukishyura ku munota wa 68.

Manchester United yabonye intsinzi yayishyize ku mwanya wa kane.

Ku cyumweru habaye imikino igera kuri itatu ikipe ya Leicester City yanganyije na Brighton 1-1, Arsenal ihagamwa na Burnley ya nyuma 0-0, mu gihe Chelsea yatsinze ikipe ya Tothenham Hotspurs 2-0; ibitego byatsinzwe na Hakim Ziyech ndetse na Thiago Silva.

Chelsea yongeye gutsinda nyuma y’imikino myinshi inganya.

Mu yandi mashampiyona atandukanye i Bulayi FC Barcelone yaraye itsinze ikipe ya Alves 1-0 mu gihe Real Madrid yanganyije na Elche 2-2.

Leave a Comment

Your email address will not be published.

AllEscort