AFCON 2021: SENEGAL NA MAROC ZAGEZE MURI 1/8.

AFCON 2021: SENEGAL NA MAROC ZAGEZE MURI 1/8.

Afcon irakomejeaho igeze mu mikino ya 1/8 aho gutsindwa ari ugutaha kubera ko amakipe agera ku munani ariyo azakomeza muri 1/4 gusa ni muri urwo rwego rero kandi ku munsi w’ejo hashize habaye imikino ibiri ndetse amakipe abiri yanahabwaga amahirwe ariyo yanakomeje.

Ku isaha ya saa 18h ikipe y’igihugu ya Senegal yacakiranye n’Ibirwa bya Cape Verde umukino wabereye kuri Stade Omnisport de Baffousaman waje kurangira Les Lions de Teranga itsinze Blue Shark za Cape-Verde 2-0 ni ibitego byatsinzwe na Sadio Mane ku munota wa 63 ndetse na Bamba Dieng ku munota wa 90+3; muri uwo mukino kandi habonetsemo amakarita agera kuri abiri atukura yose yahawe ikipe y’igihugu ya Cape-Verde aho iya mbere yahawe Patrick Andrade ku munota wa 21 nyuma yo kureba kuri VAR.

Sadio Mane yagonganye n’umuzamu wa Cape-Verde agira ikibazo ariko kuri ubu yorohewe.

Ikarita ya kabiri yaje guhabwa umuzamu wa Cape Verde nyuma yo kugongana na Sadio Mane igongana wagereranya n’impanuka ariko umusifuzi yahise afata umwanzuro wo kohereza mu rwambariro uwo muzamu avuga ko ari ikosa uwo muzamu yakoze byatumye benshi bakomeza kwibaza ku misifurire iri kurangwa muri iki gikombe.

Undi mukino wabaye ku i saa 21h za nijoro aho ikipe y’igihugu ya Malawi yahuraga na Maroc; Malawi yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa ni igitego cyatsinzwe na Gabadinho Mhango ku ishoti rikomeye yateye nyuma yo kureba umuzamu uko yari ahagaze hanyuma akamutungura, Maroc yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 45+2 na Youssef El- Nesyri mu gihe Achraf Hakimi yaje gutsinda Coup-Franc nziza cyane ku munota wa 70 byahesheje Maroc kugera muri 1/4.

Achraf Hakimi yatsinze igitego cyahesheje Maroc itike ya 1/4.

Kuri uyu munsi hateganyijwe imikino igera kuri ibiri ari nayo izasoza iyi mikino ya 1/8; ku i saa 18h ku masaha ya Kigali ikipe ya Misiri iraza guhura na Cote d’Ivoire mu gihe i saa 21h ikipe ya Mali iza gucakirana na Guinee Equatorial.

Kugeza kuri ubu imikino yamenyekanye ya 1/4 ni iyi ikurikira:

Cameroon vs The Gambia, Burkina Faso vs Tunisia, Maroc izahura nitambuka hagati ya Cote d’Ivoire na Misiri mu gihe Senegal nayo izahura n’iza gutambuka hagati ya Mali na Guinee Equatorial.

Leave a Comment

Your email address will not be published.

AllEscort