AUBAMEYANG YASIZWE NA ARSENAL MU GIHE YEREKEJE DUBAI

AUBAMEYANG YASIZWE NA ARSENAL MU GIHE YEREKEJE DUBAI

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Gabon Pierre Emerick Aubameyang yasizwe n’ikipe ya Arsenal yerekeje mu gihugu cya Emirat Arab Unies mu mujyi wa Dubai aho yagiye gukomereza imyitozo mu gihe shampiyona zibaye zihagaze ni akaruhuko gashya kashyizweho na Premier League kuva mu mwaka ushize.

Aubameyang aheruka gukinira ikipe ya Arsenal mu kwezi kwa 12 mu mukino ikipe ya Arsenal yatsinzwemo na Everton 2-1; aho kugirango rero Aubameyang ajyane n’ikipe umutoza Mikel Arteta yafashe umwanzuro wo kumusiga i Londres kugirango abashe kugaruka ku murongo nyuma yo kurwara Covid-19 ari muri Cameroon.

Nyuma y’ibibazo uyu rutahizamu yagiranye na Arsenal ndetse bikaza no gutuma yamburwa igitambaro cy’ubukapiteni byagiye bivugwa ko Arsenal ifite imigambi yo kumugurisha ndetse biri no muri gahunda muri uku kwezi kwa mbere dore ko isoko ry’igura n’igurisha risigaje iminsi igera kuri itanu.

Aubameyang Ntago yigeze ajyana na Arsenal i Dubai.

Amakipe atandukanye arimo Milan Ac, Paris Saint Germain ndetse na Olympique Marseille yagiye agaragaza ko yifuza uyu mukinnyi waje muri Arsenal avuye muri Dortmund mu mwaka wa 2018 aguzwe na Arsene Wenger.

Gusa ikipe imwe yitwa Al Nasry yo muri Saudi Arabia niyo yonyine yamaze kugaragaza ubushake bwo kuba yasinyisha uyu rutahizamu ndetse ku ntizanyo kuburyo hanashyirwamo itegeko ryo kuba yagurwa mu mpeshyi gusa andi makuru akavuga ko Aubameyang atifuza kuva ku mugabane w’uburayi ku myaka ye 32 gusa.

Aubameyang amaze gutsindira ikipe ya Arsenal ibitego 7 mu mikino igera kuri 15 yakinnye kuva iyi shampiyona ya 2021/22 yatangira; mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Sky Sports yatangaje ko yumva ameze neza ndetse ibipimo byose yafashwe byagaragaje ko ameze neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published.

AllEscort