Sobanukirwa ibintu bine ugomba guhisha umukunzi wawe kugira ngo umubano wanyu ukomere.
Abantu benshi bakunda kubwizwa ukuri kandi bakanifuza kumenya ukuri ku bo bakunda, ariko ukuri kose si ngombwa kukuvuga mu gihe ubona hari icyo kwakwica cyangwa kukabangamira mu mibanire.
Urubuga My Only Health rwatangaje ko mu gihe ufite umukunzi kandi wifuza kurambana nawe si ngombwa kumubwira ibintu byose ahubwo ko hari ibyo ugomba kumuhisha byaba ngombwa ukabimubeshyaho.
Ibi si ukugira ngo dukangurire abantu guhisha ukuri cyangwa kutizerana n’abo bakundana, ahubwo ni ukwibutsa abantu ko hari ibintu ushobora kubwira umukunzi bikagusenyera kandi wenda kutabivuga ntacyo byari kuba bitwaye.
Dore ibintu 4 ugomba guhisha umukunzi wawe:
1.Kutavuga umubare w’abo mwaryamanye mbere
Iki cyibazo n’ubwo wowe wakibajijwe gishobora kukubbaza, n’uwakikubza ukimushubije gishobora kugira ibyo cyangiriza mu mubano wanyu. Umuntu ukubaza ikibazo nk’iki aba afite ukundi agutekereza, kuko umuntu ugukunda bya nyabyo ntabwo yita ku mateka yawe ahubwo aba arajwe ishinga n’hazaza hanyu hagati yanyu. Umuntu agomba kumenya ko ikibazo nk’iki gishobora gutuma umubano uhagarara kandi kutagisubiza ntacyo byari kwica.
2.Kuvuga niba ukumbura uwo mwahoze mukundana
Gukumbura ni ibintu bisanzwe kuri bose. Umuntu mwahoze mukundana ntabwo byaba ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi kumukumbura kose ntibisoanuye ko ngo uba ukeneye ko yakongera akagaruka mu buzima. Ushobora gukumbura ibihe byiza mwamaranye, ariko Atari we wifuza. Ubwo umuntu agirwa inama yo kutagira icyo abwira uwo bakundana kuko bishobora kugira icyo byica mu rukundo rwabo.
3.Kwirinda kuvuga niba uwo mwahoranye hari icyo yakugize
Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu mukundana amenye ibitaragenze neza kuwo mwahoranye cyane ku kuguhohotera. Kuvuga byinshi kuri ibi ngo byatuma haza urwango hagati ye n’uwo mwahoranye. Ngo niba uwo mwahoranye yaratandukanye, ibitaragenze neza byose wakabaye ubyiyibgiza bikajyana na we.
4. Kutavuga imigambi mwari mufitanye n’uwa mbere
Bishoboka ko umuntu mwahoze mukundana hari byinshi mwapangaga ariko nta mpamvu y’uko uwo mukundana abimenya kuko ntacyo byamumarira. Umuntu agirwa inama yo gukora imipango y’ahazaza ibyahise biba byararangiranye n’igihe.