ndimbati

Abavandimwe, inshuti ndetse n’abahurira muri Filime na Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri Filime Nyarwanda nka ‘Ndimbati’, bitabiriye urubanza rwe, aho yatangiye kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, ab’inshuti za Ndimbati na bamwe mu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, ahaburanishirijwe urubanza Ndimbati aregwamo ibyaha byo guha umwana ibisindisha no gusambanya umwana.

Kuva i Saa Moya n’igice z’igitondo (07:00), abitabiriye urubanza bari batangiye kugera ku rukiko ruri munsi y’ahazwi nka Tapis-rouge rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Uwihoreye Bosco ‘Ndimbati’ yarezwemo n’ubushinjacyaha kuva muri Werurwe 2022.

Ibyaha Ndimbati akurikiranyweho, ni ibicyekwa ko yakoreye Kabahizi Fridaus banabyaranye abana babiri b’impanga. 

Ubushinjacyaha buvuga ko Kabahizi yavuze muri Kanama 2002 akaba yarasambanyijwe na Ndimbati ku ya 24 Ukuboza 2019, naho Ndimbati n’umwunganira bakavuga ko Kabahizi yavuze kuya 1 Mutarama 2022, akaba yararyamanye na Ndimbati ku ya 2 Mutarama 2020, bivuga ko yari yujuje imyaka y’ubukure.

Ndimbati umaze amezi afunzwe by’agateganyo, yitabiriye urubanza hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa SKYPE, mu gihe mu rukiko yari ahagarariwe na Me Bayisabe Irene usanzwe amwunganira mu mategeko.

Abakinana na Ndimbati muri Filime ya ‘Papa Sava’ barimo Regero Norbert (Digidigi), Umunyana Annalisa (Mama Sava), ‘Marigarita’ n’abandi bakinnyi ba Filime kimwe n’abo mu bindi bice by’imyidagaduro ndetse n’izindi nshuti ze, bitabiriye uru rubanza, aho bagaragazaga icyizere ko Ndimbati azafungurwa.

Marigarita yari ahari 

Mu kwanzurwa k’urubanza, Umushinjacyaha yasabiye Ndimbati guhamwa ibyaha akanakatirwa igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Uwihoreye Jean Bosco n’umwunganizi we mu mategeko bo basabye ko yarekurwa akajya kurera abana, basobanura ko ibyo aregwa ari ibyavuye ku kagambane kandi bidafitiwe ibimenyetso.

Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku mugaragaro kuwa 29 Nzeri 2022, i Saa Cyenda z’amanywa (15:00).

Abantu bari benshi 

Digi Digi agera ku rukiko


Me Bayisabe Irene wunganira Ndimbati mu mategeko

SRC: Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *