Mu muco nyarwanda dusanzwe tumenyereye igisakuzo cya ‘nyirabugenge n’ubugenge bwayo’ aho umuntu ashobora kucyica agira ati “inka kuba umukara igakamwa ayera.”
Dusanzwe tunamenyereye ko abantu b’imihanda itandukanye bashobora kuba badahuje ibara ry’uruhu ariko bagahurira ku kuba bava amaraso atukura bose.
Inkuru ya National Geographic kuri iyi nshuro iraduha ibitandukanye aho hari ubwoko bw’inkoko burangwa no kugira ibara ry’umukara, amagufwa y’umukara kugera ku nyama n’amagi zitera.
Izi nkoko zo mu bwoko bwa “Ayam cemani” zizwiho kuba zirangwa n’umwimerere karemano wazo kuva igihe zatangiriye kubaho, aho buri rugingo mu zizigize rurangwa no kugira ibara ry’ubururu bw’ijimye cyane ku buryo uyireba abona isa n’umukara tsiritsiri.
Zishobora kuboneka ahitwa Lorraine mu gihugu cy’u Bufaransa, aho usanga nk’isake ifite ibara ry’umukara ndetse n’ibirokoroko ubusanzwe biba bitukura ku nkoko, ugasanga bifite ibara ry’umukara n’inyama ukaba watekereza ko hari ibindi bintu bazisize zigatakaza umwimerere.
Izi nkoko zishobora kuboneka no mu gihugu cya Indonesia, abashakashatsi bavuga ko ari urugero rwiza rwa “dermal hyperpigmentation”, aho umusemburo wa melanin utera ikinyabuzima kuba umukara uba mwinshi bigakwira hose muri icyo kinyabuzima.
Uretse ubu bwoko bwa cemani, hari ubundi bwitwa slkie hakaba na H’Mong bwo muri Vietnam ndetse n’ubundi bwitwa svarthöna buboneka muri Suède, yose agahurira ku kugira iryo bara ryijimye cyane.
Abashakashatsi bemeza ko ibi byabayeho bikomotse ku cyitwa “fibromelanosis” aho habaho kwihinduranya no guhererekanya uturemangingo ku nkoko zororerwa mu rugo ku buryo uruvange rwazo ruganisha ku guhindura ibara ry’ibizigize; ibintu byatangiriye ku zo muri Aziya y’Amajyepfo no mu Burayi kugeza ubwo umusemburo wa melanin waganje muri zo.
Leif Andersson ushinzwe ibijyanye n’uruhererekane rw’imiryango hamwe n’iby’isanomuzi muri Kaminuza ya Uppsala muri Suède, avuga ko bafite ibibahamiriza ko uko kwihinduranya kwabayeho.
Ati “Dufite ibimenyetso by’uko uku kwihinduranya no guhererekanya uturemangingo, byabayeho hagendewe ku isanomuzi.”
Anavuga ko mbere na mbere bishobora kuba byarakomotse ku nyoni yabayeho mu myaka ibarirwa mu magana cyangwa bihumbi ishize.
Andersson agaruka ku kuba inyamaswa zifite urutirigongo, zigira ingirabuzima fatizo yitwa endothelin3 cyangwa EDN3 igenga cyane ibijyanye n’ibara ry’uruhu rw’ikinyabuzima runaka ku buryo bishoboka ko hagiye habaho ihererekanya ry’igihe kirekire bikagera ku nkoko.
Abashakashatsi bagaragaza ko iri hinduka ry’uruhu n’izindi nyama z’imbere bidafite ingaruka byateza ku waziriye ku buryo abamaze kuziryaho bazitangira ubuhamya bavuga ko zifite uburyohe bwihariye.
Haracyakomeje gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mateka nyirizina y’izi nkoko zifatwa nk’iz’amayobera, icyakora kandi bavuga ko hari intambwe ikomeje guterwa ku gutahura ikizitera kuba izidasanzwe kandi ko byashoboka ko ubworozi bwazo burushaho gusakara hirya no hino ku Isi.
Izi nkoko ziba zifite ibara ry’umukara ahantu hose

Izi nkoko zitera n’amagi y’umukara
Zigira inyama z’umukara