Umubiri w’Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga wagejejwe i Bwami, wakirwa n’imbaga y’abantu bari baje kumusezeraho.
Hashize icyumweru Umwamikazi Elizabeth II atanze azize uburwayi, aho yari ari mu gihugu cya Scotland mu gace ka Palmoral. Nyuma yo gutanga kwe umubiri we wagumyeyo kugeza ku munsi w’ejo ubwo yagezwaga ku kibuga cy’indege i London, ariho yavuye ajyanwa i Bwami mu ngoro ya Buckingham Palace hateganyijwe kubera imihango yo kumusezeraho.

Ubwo umubiri w’Umwamikazi Elizabeth II wajyanwaga i Bwami wakiriwe n’ibihumbi by’abantu, benshi bari bahagaze iruhande rw’umuhanda yanyuzwagaho. Daily Mail yatangaje ko kuva mu mujyi wa London kugeza mu marembo y’i Bwami hari abantu benshi, bari baje kureba no gusezera bwa nyuma Elizabeth II.

Imihanda yo mu mujyi wa London yari yuzuyeho abantu baje gusezera Umwamikazi.
Daily Mail ikomeza ivuga ko abantu benshi batigeze batinya imvura yari iri kugwa, ahubwo ko bagumye bahagaze ku mihanda baririmba kugeza ubwo umubiri w’Umwamikazi wagezwaga i Bwami, aho wakiriwe n’umuhungu we King Charles III ariwe wamusimbuye hamwe n’abandi bo mu muryango w’i Bwami. Umuhango wo gutabariza Elizabeth uteganijwe kuba ku itariki 19/09/2022.
Umubiri w’Umwamikazi Elizabeth II wageze i Bwami ivuye London mu masaha y’ijoro.

Ibihumbi by’abantu byari bitegerereje umubiri w’Umwamikazi Elizabeth II ku marembo y’Ibwami.



Umubiri w’Umwamikazi Elizabeth II wagejejwe i Bwami wakirwa n’ibihumbi by’abantu.