Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rufashe umwanzuro wo gusubika urubunza rwa Bamporiki Eduard, kubera impavu yarugaragarije yo kutagira umwunganira mu mategeko.

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16 Nzeri 2022,nibwo Bamporiki Edouard uregwa ibyaha bifitanye isano na ruswa yitabye Urukiko, urubanza rwe rurasubikwa ku mpamvu z’uko yagaragaje ko nta mwunganizi afite.

Ubushinjacyaha bwasabye ko uru rubanza rwazasubukurwa tariki ya 21/9/2022.

Urukiko ruhaye ishingiro ubwo busabe.

Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.

Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yahagarikiweho, nibwo hasohotse itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Nyuma y’iryo tangazo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangaza ko Edouard Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba ryari rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Nyuma y’umunsi umwe bibaye,Bamporiki yasabye imbabazi Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ati: “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *