Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis ashobora gusubukura uruzinduko rwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ntangiro z’umwaka utaha.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD,kivuga ko Papa Francis yatangaje ko uru ruzinduko ashobora kuzarusubukura muri Werurwe umwaka utaha wa 2023.
Yabivuze muri iki cyumweru ubwo yasubiraga i Vatican avuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Kazakhstan muri iki cyumweru.
Yanagarutse kandi ku ntambara iri kubera muri Ukraine, avuga ko kuba ingabo z’iki Gihugu zahabwa inkunga y’intwaro, bishobora kumvikana mu rwego rwo kwirwanaho.
Uruzinduko rwa Papa Francis rushobora kuzasubukurwa umwaka utaha, rwagombaga kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022 ubwo yagombaga no gusura Sudan y’Epfo.
Tariki 10 Kamena 2022, Vatican yatangaje ko Papa Francis yasubitse uru ruzinduko ku bw’impamvu z’ikibazo afite mu ivi.
