Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutoroka amaze kujugunya mu musarani umwana yabyariye aho yakoreraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Aya mahano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye munsi y’ahazwi nka Alpha Palace, aho uyu mukobwa yakoreraga akazi ko mu rugo.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE Dukesha iy’ inkuruyageraga aho byabereye yasanze uwihekuye yamaze gutoroka nk’uko byemejwe n’abo muri uru rugo uyu mukobwa yakoragamo bavuga ko babyutse mu gitondo cya kare basanga uyu mukobwa yamaze kugenda.
Ku buriri buri mu cyumba uyu wihekuye yararagamo hari amaraso bigaragara ko ariho yabyariye umwana arangije ahita ajya kumujugunya mu musarane. Ndetse bivugwa ko ashobora kuba yabyaye mu rukerera kuko byageze Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo yamaze kugenda.
Igikorwa cyo gushakisha uyu muziranenge wari wajugunywe mu musarani na nyina cyatangiye mu gitondo kigera Saa 14:40, aho umwana yari amaze gukurwamo ari muzima, ahita ajyanwa kwitabwaho n’abaganga.
Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubugenzacyaha nizo zafatanyije n’abaturage mu gusenya umusarani uyu mwana yarimo gusa byabanje kugorana kubera ko umusarani wari wubatse ufatanye n’inzu.
Abakoresha be babwiye IGIHE ko yitwaga Iradukunda Josiane akaba yari yarababwiye ko afite imyaka 21. Bavuga ko yakomokaga mu Karere ka Huye.
Umwe mu bakoresha be yagize ati “Ibyo aribyo byose umwana yavutse nka Saa Kumi z’Ijoro, amujugunyamo arigendera.”
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, inzego z’umutekano zari zigishakisha uyu washatse kwihekura mu gihe umwana w’uruhinja wakuwe mu musarani we yari yajyanywe kwa muganga kwitabwaho n’abaganga.

Inzego z’umutekano zahise zihagera zitabara uyu mwana
Polisi yafatanyije n’abaturage gukura umwana mu musarani
Uyu ni we uri gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu musarani