Hambere byari bizwi ko umugore wananiwe n’urushako cyangwa washyamiranye n’umugabo we yahukanira iwabo, mu muryango cyangwa ku nshuti y’umuryango, icyakora uyu munsi byarahindutse aho basigaye bahitamo kujya kwibera muri ‘ghetto’ mu buzima bushya, butangaje kandi butoroshye.

Ni kenshi usanga abantu baganira ku rushako rw’iki gihe bose bagahuriza ku kuvuga ko ‘rugoye’. Ntibigitangaje kubona abashakanye nyuma y’ukwezi bakoze ubukwe batandukana cyangwa induru za buri munsi ari urudaca.

Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE Dukesha iyinkuru, bahamya ko muri iyi minsi abagore benshi basigaye bahukanira muri ‘Ghetto’ [inzu nto bakodesha]. Ikibitera ahanini ni ukwanga kuvugwa n’abaturanyi ndetse n’ababyeyi bagifite imyumvire ko umugore wagiranye ikibazo n’umugabo aba agomba guceceka kuko ‘ari ko zubakwa’.

Umugore utuye ku Muhima ahazwi nka´La fresheur’, afite imyaka 33 n’abana babiri, yavuze ko akenshi kujya muri ghetto biterwa nuko barambiwe kumva ngo ‘ni ko zubakwa’.

Ati “Buriya umuntu ashobora kujya muri ghetto bitewe nuko we yumva ko gusubira iwabo atabishaka, hari igihe ugenda umubyeyi akakubwira ngo mwana wanjye ni ko zubakwa”.

Uyu mugore yakomeje avuga ko impamvu abagore bajya muri ghetto baba bagiye gushaka igitunga abana babo kandi ngo no gusubira iwabo harigihe haba ari kure cyane, mu bukene bakabona nta kintu cyatunga abana babo bigatuma bigira kwikodeshereza.

Uwizeyimana Elevanie w’imyaka 35, ni umucuruzi w’imboga n’imbuto mu isoko rya Nyabugogo ahazwi nka ‘Marathon’ ukigera aho akorera uhasanga abaguzi benshi be, ndetse n’umwe mu bana be uba waje kumufasha.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Dukesha iyi nkuru, yavuze ko nyuma yo kubura umugabo we kubera ubusinzi, yahisemo gufata inshingano zose nubwo bitamworoheye.

Ati “Njyewe umugabo wanjye twatandukanye tumaze kubyarana abana batanu, urumva rero njyewe nk’ umuntu wari ufite gahunda yo kubaka nkabura uwo twubakana kuko yananiye, byarangiye mfashe umwanzuro wo kurera abana banjye, ndabishyurira amashuri”.

Akomeza avuga ko byamuvunnye kuko yahereye hasi cyane bamuseka, bigatuma arushaho gukora cyane kandi ngo hari impinduka byamugizeho ngo ku buryo uzi gufata urugero yarufatira kuri we.

Uwizeyimana avuga ko impamvu abagore benshi bahitamo kujya kwikodeshereza muri ghetto ari ukubera abagabo babo ariko ngo nanone hari igihe biterwa akenshi n’uburaya. Ashishikariza bagenzi be kwita ku ngo zabo bakirinda icyatuma ingo zabo zisenyuka.

Umwe mu bagore bikodeshereza muri ghetto utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ni byo koko njye mba muri ghetto, ariko impamvu ahanini biterwa n’inzoga”.

Undi mugore w’imyaka 35 yagize ati “Kwikodeshereza bimpa amahoro, kuko mu rugo mukecuru wanjye abana na basaza banjye babiri, ubwo se najyayo iyo rwaserera nayikira? Reka da! ndagenda nkayihunga nkaza nkishyura inzu, ubuzima bugakomeza”.

Ingaruka ni nyinshi

Kuba abagore bashwanye n’abagabo bahitamo kujya kwikodeshereza, bifite ingaruka nyinshi. Muyizere Lea, umwe mu bagore ubana n’umugabo, avuga ko bigira ingaruka ku bana, iterambere ry’umuryango ndetse ko bitera n’uburaya.

Ati “Abashakanye bagomba kuba urugero rwiza ku babakomokaho kuko ari yo nzira y’iterambere, iyo bashwanye usanga kenshi bikurura uburaya yaba umugabo cyangwa umugore kuko ntibaba bakibonana nk’uko byahoze”.

Icyo imibare ivuga ku ihohoterwa mu miryango

Ubushakashatsi bwo mu 2016, bwagaragaje ko muri Afurika abagore 70% bakubitwa kubera ko ‘bavuye mu rugo badahawe uruhushya n’abagabo babo no kuba hari umwana utitaweho neza’.

Ibindi birimo kuba umugore yashiririza ibyo kurya, yanze gukora imibonano mpuzabitsina n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma umugore akubitwa cyangwa agahohoterwa.

Imibare yatanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2019 igaragaza ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, mu 2018 ziba 69 naho 2018 zigera 1311.

Ubushakashatsi kandi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, bwagaragaje ko 34% by’ingo ziri mu Rwanda zibana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu Mujyi wa Kigali izo ngo ni 42% mu gihe mu cyaro ari 32%.

Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yo mu 2020, yerekanye ko mu 2019 abagabo 49 ari bo bishe abagore babo na ho abagore 14 bica abagabo. Ni mu gihe muri 2018 abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo.

Abagore benshi basigaye bahukana bakajya kwikodeshereza ghetto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *