Rutahizamu Kylian Mbappe yigaranzuye ibyamamare mu mupira w’amaguru ku isi mu guhembwa agatubutse nyuma yo gusinya amasezerano mashya.

Mbappe yaciye kuri Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka 15 bayoboye umupira w’amaguru .

Aba bakinnyi bombi bakusanyije ibihembo 12 by’umukinnyi w’umwaka, ndetse bafashije amakipe yabo gutwara ibikombe bya shampiyona ndetse n’Uburayi.

Aba bombi binjije amadolari arenga miliyari mu mishahara no mu kwamamaza bitandukanye ndetse n’uduhimbazamusyi.

Nubwo Ronaldo w’imyaka 37, na Messi w’imyaka 35,batakiri beza nko mu myaka 5 ishize,ariko baracyahembwa akayabo ndetse bakiyongeraho Neymar Jr.

Kylian Mbappé niwe mukinnyi uhembwa menshi nyuma yo gusinya amasezerano mashya muri iyi mpeshyi agomba kumwinjiza byibuze miliyoni 125 z’amadorari avuye ku mushahara no kwamamaza m mwaka w’imikino 2022-23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *