Umugore yapfiriye mu mpanuka yakoze akurikiye umugabo we yakekaga ko agiye kumuca inyuma

Ku mugoroba wo ku cyumweru,tariki ya 18 Nzeri,umugore w’ahitwa Calabar muri Nigeria,yakoze impanuka ikomeye y’imodoka iramuhitana,ubwo yari akurikiye umugabo we mu muhanda wari kumwe n’undi mugore yakekaga ko bari bagiye gusambana.

Bivugwa ko uyu mugore yapfuye hashize iminota mike ajyanwe mu bitaro.

Ababyiboneye bavuga ko uyu mudamu yabonye umugabo we mu isoko ry’ubucuruzi rya SPAR Calabar ari kumwe n’undi mugore yakekaga ko bakundanaga mu ibanga hanyuma ahitamo kubakurikira ngo arebe aho bagiye ubwo bari barangije guhaha.

Uyu mugore ngo abonye uyu mugabo yinjira mu modoka ye huti huti hamwe n’uyu mugore wundi,yahise afata umwanzuro wo kubakurikira ngo amenye ibyo agiyemo ariko umuvuduko yatwariragaho watumye imodoka imubirindura.

Nyuma y’iminota mike ari mu muhanda akurikiye umugabo we,imodoka ye yakoze impanuka.

Uwabyiboneye yasobanuye ko uyu “Umudamu yabonye umugabo we bavuye mu iduka rya Spar Shop nuko yihutira gutwara imodoka kugira ngo abakurikire.Umugabo yabonye imodoka y’umugore we imukurikiye.Umugore yagize umujinya atwara ku muvuduko mwinshi

Nari ntwaye ndi inyuma yabo gusa, mu minota itarenze itatu, habaye impanuka. Igihe umugore yapfaga,yari yataye ubwenge.

Umugabo wirukaga yahise arekura umudamu bari kumwe,yihutira kuza kumufasha kuzuka. Yahise ajyanwa mu bitaro. ”

Nyuma y’iminota mike, uyu mugore yaje kwemezwa ko yapfuye kubera ibikomere yagiriye muri iyi mpanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published.