Abantu benshi barangwa no kugira amatsiko yo kumenya ijambo rya nyuma uwabavuyemo yaba yasize avuze, icyakora abakora mu nzu z’uburuhukiro n’ahashyirwa abari gusatira umusozo w’urugendo rw’ubuzima bwabo, bumva byinshi kandi bafite ibyo basangiza abakunze kwibaza iki kibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Health Digest, inzobere mu gufasha abarwayi baba bari mu bihe byabo bya nyuma byo kubaho, Dr. Smran Malhotra, yatanze umucyo ku byo benshi bibaza anavuga ko urupfu ari umwarimu ukomeye.

Ati “Turamutse tubyemeye, urupfu rwatubera umwarimu ukomeye, rufite uburyo rudutera gutekereza ku bintu no kwibaza ku by’ibanze kuri twe.”

Akomeza avuga ko we, kuba akora aho abarwayi baba bashobora kutazakira bashyirwa, bimubera imbuzi ifite imbaraga, imwibutsa icyo ubuzima ari cyo.

Akomeza agira ati “Ntekereza ko nimbasangiza ibyo abarwayi banjye bakunda kuba bicuza iyo bagiye gupfa, birabafasha kwiga kubaho ubuzima budaherekezwa no kwicuza.”

Dr. Malhotra avuga ko abenshi mu bagiye gupfa hari ibyo bakunze guhuriraho bicuza. Iyo aganira n’abarwayi, akunda kubabaza ati “ni iki kikunezeza, ni iki cy’ingenzi kuri wowe?”.

Agaragaza ko baba bafite inkuru z’urugendo rw’ubuzima zitandukanye ariko zose zihuriza ku kuba bicuza iby’igihe batakaje batari kumwe n’abandi bantu babo bakunda, aho batabashije kumvikana n’abandi no gutakaza igihe cyane mu kazi biruka ku by’isi, ntibabone umwanya uhagije wo kwiyitaho no kuba hafi y’imiryango yabo.

Abantu bakunda no kwicuza kuba barananiwe kubaho nka bo ubwabo, ubuzima bukarangwa no kubaho bameze nk’ababereyeho abandi cyangwa bashaka kugaragara uko abandi bifuza aho kwiberaho ubwabo.

Dr. Malhotra avuga ko abantu bose bapfa atari ko bose baba barabashije kubaho neza, akagira inama abantu yo guha agaciro abandi.

Ati ”Jya ushakira igihe abo ukunda, ntukabateshe agaciro kuko ubuzima ari bugufi kandi utazi umunsi wawe wa nyuma uri kumwe nabo.”

Akomeza avuga ko abantu bakwiye gukora kugira ngo babeho, badakwiye kubaho kugira ngo bakore kuko nta na rimwe umuntu yakwicujije gufata akaruhuko akagira umwanya amarana n’umuryango we cyangwa agakora ikindi kintu kimushimisha.

Ashingiye ku biganiro agirana n’abagiye gupfa, yibutsa ko abantu benshi bicuza guhugira mu kazi gusa bikabahombya ibihe by’uburyohe bw’ubuzima.

Amarangamutia abagiye gupfa bagaragaza

Umuntu ugiye gupfa, arangwa n’ubwoba, umuhangayiko n’agahinda ko kumva ko agiye gusiga abo yakundaga. Gusa ngo hari abarangwa n’ituze n’amahoro cyane cyane iyo batabanje guca mu buribwe bukabije cyangwa ibindi bibazo bikomeye bishingiye ku guhumeka.

Ikindi kintu bakunda guhurizaho ku bishingiye ku marangamutima, ni icyizere cy’uko bashobora gukira kabone n’ubwo baba bageze mu bihe bikomeye cyane. Ngo baba bumva ko ibintu bishobora kongera kugenda neza.

Ibyo abagiye gupfa bishimira n’ibyo bavuga

Dr. Malhotra avuga ko abantu bagiye gupfa bakunda kugaragaza cyane ko batewe ishema n’ababakomokaho cyane cyane abana babo cyangwa abuzukuru. Amagambo abaranga, akunze gutandukana, ariko nk’abageze mu zabukuru, bakunda kuba bagira bati “ndi mu mahoro kandi nabayeho ubuzima bwiza.”

Ku rundi ruhande ariko abakiri bato bo bakunze kuba bavuga ngo “Siniteguye gupfa, ndacyafite byinshi byo gukora.”

Mu gihe ubashije kuba uri hafi y’umuntu ugiye gupfa, ugirwa inama yo kumubwira amagambo amushimira, ukamubwira ko umukunda, ukamusaba imbabazi kandi n’aho wibwira ko yaba atekereza ko yaguhemukiye ukamubwira ko wamubabariye kuko bimufasha gutekana no kuruhuka mu mahoro.


Src: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *