Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Manchester United yo mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo, ayoboye abandi bakinnyi mu kugira abamukurikira benshi ku rukuta rwa Instagram bituma aninjiza amafaranga menshi kuruta abandi.

Cristiano Ronaldo ari imbere ya Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappé mu bakinnyi ba ruhago bakurikiranwa na benshi mu bazitabira Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Uyu Munya-Portugal wiyongereyeho 48% mu bamukurikira mu mwaka ushize, yinjiza nibura miliyoni 3,5$, kuri buri kintu atangaje ku rukuta rwe rwa Instagram nk’uko imibare y’abasesenguzi ba Nielsen Gracenote ibyerekana.

Abakinnyi batatu ba Paris Saint Germain barimo Messi, Neymar na Mbappé bamukurikira kuri uru rutonde nibura binjiza miliyoni 1$.

Cristiano umaze igihe ku mwanya wa mbere mu bakoresha Instagram no muri rusange kuko akurikirwa n’abasaga miliyoni 480, bamwinjiriza miliyoni 3,585,218$ mu gihe Messi akurikirwa na miliyoni 360, zimwinjiriza 2,631,388$.

Neymar Junior uri ku mwanya wa gatatu akurikirwa na miliyoni 178, zikamwinjiriza 1,152,495$ mu gihe Kylian wa kane akurikirwa na miliyoni 72.5, zimwinjiriza 1,173,157$ kuri buri gikorwa asangije abakunzi be.

Mu bakinnyi 10 ba mbere, Umunya-Brazil Vinicius Junior ukinira Real Madrid yo muri Espagne ari mu bazamutse cyane ku kigero cya 90% nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje ikipe ye igikombe cya Champions League mu mukino wayihuje na Liverpool FC.

Iyi mibare yakusanyijwe hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’Ikigo Nielsen Gracenote bwibanze cyane ku bakinnyi b’amakipe azagaragara mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

Bwagaragaje ko Umunya-Espagne Pablo Martín Páez Gavira ari we uri kuzamuka cyane muri uyu mwaka, kuko amaze kuzamukaho byibuze 5,165% by’abamukurikira kuri Instagram, aho ubu afite miliyoni 6.2 kugeza mu 2022.

Abasore bari kuzamuka neza ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubu, ni abasore b’Abongereza harimo Jack Grealish ugeze kuri miliyoni zirenga eshanu z’abamukurikira na Aaron Ramsdale wazamutse ku kigero cya 920% kuva yagera muri Arsenal.

Mu makipe y’ibihugu, u Bufaransa ni bwo bwa mbere bukurikirwa na benshi mu azitabira Igikombe cy’Isi aho bufite miliyoni 11.7. Bukurikirwa na Brazil ifite miliyoni 11.3 na Portugal ifite miliyoni 10.3, aba muri bo 86% baba hanze y’iki gihugu.

U Bwongereza buri ku mwanya wa kane, aho bukurikirwa n’abantu miliyoni 8.5 mu gihe umukinnyi wabwo Jadon Sancho ari we ukurikirwa na benshi bagera kuri miliyoni 8.9.

Cristiano Ronaldo yinjiza nibura miliyoni 3,5$ kuri buri kintu atangaje ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ari mu bakinnyi bazitabira Igikombe cy’Isi bahagaze neza

Neymar, Messi na Mbappé buri wese akura byibuze miliyoni imwe mu babakurikira kuri Instagram

Aaron Christopher Ramsdale yazamutseho 920% by’abamukurikirana ataragera muri Arsenal FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *