Bakunze kuvuga ngo uwo ukunda uramufuhira ariko kandi koko ni na ngombwa mu rukundo gusa menya ingaruka zishobora kukubaho mu gihe ukabije gufuhira umukunzi wawe.

1. Gufuha bitera gucana inyuma no kubenga

Ubangamirwaga no gufuhirwa iyo agize amahirwe agahura n’undi umukunda atamufuhira ahita areka wa wundi wamufuhiraga rimwe na rimwe atanamubwiye.

2. Gufuha bigaragaza kwikunda no kwiyemera

Gufuhira bikabije umukunzi wawe kugeza ha handi wumva wamuyobora muri byose kugeza no mu bitekerezo, aho utazongera kumuha n’umwanya ngo akubwire icyo atekereza ku ngingo runaka , ugasigara ari wowe umubwira ngo kora iki, iki kireke, we atigeze abaza umutimanama we , bigaragaza ko wikunda birenze urugero cyangwa ko uri n’umwiyemezi ndetse n’umunyagitugu mu rukundo, akenshi binamuha iyo shusho mu buzima bwawe busanzwe bwo hanze y’urukundo.

3. Gufuha bitera kubeshyana no guhishana

Akenshi abantu babana n’ubumuga bwo gufuha mu rukundo bahora baharanira gutekerereza abakunzi babo no kubafatira ibyemezo kandi ibi bibangamira urukundo. Mu rukundo habaho kubahana ku mpande zose no kungurana ibitekerezo mu kuri.
Iyo ukundana n’umuntu umufuhira bikabije kugeza ubwo icyo amuubwiye cyose akimugayira bitewe n’uko atari we wakimubwirije kugikora bigera aho yumva agiye kuzajya yikorera gahunda ze atanakubwiye cyangwa se yanamubwira ntamubwize ukuri kuri gahunda ze cyangwa akanazimubwira yazirangije.
Aha kandi haziramo no guhishanya mu rukundo ,iyo mico idakwiye urukundo rw’ukuri kandi igenda itera abakundana kumva urukundo rubabihiye bikarangira banaruvuyemo.

5. Gufuha birema indi shusho kuwo ukunda

Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we aba amutera kubihirwa mu rukundo. Niba umukunzi wawe agira aho ajya ukamugenzura bikabije ndetse ukumva byakubujije amahoro umenye ko we atabyizera nk’urukundo gusa ahubwo afite ibindi bitekerezo byinshi biziramo : Urugero, Ntanyizera, abona namuca inyuma, abona ndi mwiza cyane ku buryo atekereza ko abandi bamuntwara, azi ibyo ajya akora iyo aba yagiye ku buryo atekereza ko nanjye aribyo nakora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *