Amababi y’inturusu azwi nk’ibishagari mu mvugo yo mu bice by’u Burengerazuba bushyira Amajyaruguru, mu gihe yumye akenshi yifashishwa mu gucana, kwiyuka mu gihe umuntu afite indwara zifite aho zihuriye n’ibicurane n’ibindi.
Kuri ubu ibishagari ni imari ishyushye ku baturage bo muri iki gice kuko hashyizweho imashini zibitunganya zikabikuramo umushongi ukajyanwa ku bigo bitandukanye biwugura.
Ni imashini ishobora gutunganya ibirenga toni imwe n’ibiro 300 ku munsi by’aya mababi, akavamo litiro 17-20 z’umushongi.
Kuri ubu benshi mu baturage bayobotse akazi ko kwirirwa bashaka aho bakura ayo mababi y’inturusu kugira ngo bahabwe amafaranga abatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Hari ubwo aba make nyir’imashini akiyemeza gujya gushaka aho ayagura cyane cyane kuri ba nyir’amashyamba, agapakiza imodoka akayazana ubundi umushinga we ugakomeza.
Ikiro cy’aya mababi kiri kwishyurwa 20Frw ku muturage wese uyazanye aho izo mashini ziyatunganya zibarizwa.
Nduwayesu Elie wo mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu yagize ati “Ubu sinakwirirwa nicaye ahubwo njya kuyashaka nkayazana bakampa amafaranga. Mbigura n’abari gutema ibiti cyangwa se nkumvikana na nyir’ibiti ko mutwarira ibiti bye iwe ubundi nanjye ibishagari nkabijyana.”
Uzanye ibi bishagari by’inturusu akurwaho ibiro bibiri, ibiro bibarwa nk’iby’uduti tuba tudakenewe twivanzemo.
Umukozi wita ku mikorere ya buri munsi y’imwe mu Mashini zitunganya ibi byatsi, ihereye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, Habimana Dieudone yabwiye IGIHE ko ubu bwoko bushya bw’ubushabitsi bwamuhaye akazi kamuha amafaranga yo kwitunga.
Ati “Ntabwo ari njye gusa hari na bariya bazana amazi, abashyira ayo mababi mu mashini, abazana inkwi n’abazana ibishagari bose. Ubu ntabwo wakwicwa n’inyota kandi wabonye udufaranga.”
Hakizimana Wellars ureberera inyungu z’iyi mashini yabwiye IGIHE ko uretse kubona amafaranga ahabwa ku mushongi, amababi aba yakamuwe nayo agurwa n’abayafumbiza imirima.
Ati “Inyungu nkuramo ntabwo ihwanye n’uko nakwirirwa nicaye mu rugo kuko hari n’abaza kugura ibyakamuwe bakajya kubifumbiza nanjye nkongera kuyo mba nabonye.”
Umukozi w’Ikigo gitunganya ibireti ariko nacyo gikorana n’aba bashabitsi mu kubagurira uyu mushongi, Rwangombwa Mirindi, yabwiye IGIHE ko umushongi wabonetse bawohereza hanze y’igihugu.
Avuga ko bijyanye n’amakuru bafite uyu mushongi ukoreshwa mu gukora imiti itandukanye.
Ati “Umuturage tumwishyura 4300Frw kuri Litiro imwe, abo dukorana nabo batuzanira aya mavuta kabiri mu kwezi, ni ukuvuga ku itariki ya 15 na 30 ya buri kwezi.”
Iki kigo gikorana n’abo mu Karere ka Musanze ndetse no mu nkengero zako zirimo abo mu murenge wa Mukamira na Kintobo mu Karere ka Nyabihu.
IGIHE dukesha iyinkuru ifite amakuru ko atari Sopyrwa igura aya mavuta gusa kuko aba ba rwiyemezamirimo bakorana n’ibigo bitandukanye birimo n’ibyo mu Mujyi wa Kigali.
Urubuga Healthline rukunze kugaruka ku mumaro w’imiti iva ku bimera, ruvuga ko amavuta y’inturusu avura mu kurwanya inkorora n’ibindi.
Rwemeza ko aya mavuta kandi agira uruhare mu kwirukana udusimba dushobora guteza indwara turimo imibu, mu gihe watewe aho abantu baba.
Ashobora gutuma bimwe mu biguma bitazamo izindi ndwara (disinfection), kuhangana n’isukari nyinshi mu mubiri, koroshya uburibwe bw’aho amagufwa ahurira (joints) hamwe n’ibindi.
Ibishagari bikorwamo imiti itandukanye ifasha mu buzima bwa muntu
Ibishagari ni Imari ikomeye mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba
Ibyakamuwe bijyanwa gufumbira imirima y’abaturage
Abaturage bajya kubishaka ahashoboka hose kugira ngo babone amafaranga
Amababi y’ibiti aracanwa kugeza akamuwemo amavuta
Aka ni akagunguru amavuta akusanyirirwamo
Uko niko bateka inturuse zigakamurwamo amavuta