Hari bamwe mu bakinnyi babayeho bakomeye twabonaga mu kibuga bashoboye ariko mu ngo zabo badashobotse bigatuma batandukana n’abagore babo.

Bamwe mu bakinnyi babayeho bakomeye mu mupira w’amaguru ntibabanye n’abagore babo neza bikabaviramo guhita bakora gatanya (divorce).

5.Iker Casillas

Iker Casillas wamenyekanye ari umuzamu muri Real Madrid, yatandukanye n’umugore we witwa Sara Carbonero mu mwaka ushize wa 2021, gusa bari baratangiye gukundana mu 2009. 

Uyu mugore yamenyekanye cyane ubwo uyu mukinnyi yamusomeraga kuri Televiziyo amaze gutwara igikombe cy’isi cya 2010 n’igihugu cye cya Espagne. Casillas na Sara Carbonero bari barabyaranye abana 2 gusa mu myaka 10 bari bamaranye.

4.Ashley Cole

Uyu mukinnyi yatangiye kumenyekana akina muri Arsenal ubwo yatwaranaga n’iyikipe  igikombe cya shampiyona badatsinzwe, ariko nyuma aza kwerekeza muri Chelsea ari naho yakinnye igihe kinini ndetse bikarangira anabaye umunyabigwi (Legend) wa Chelsea. 

Ashley Cole yatandukanye n’umugore we witwa Cheryl Ann Tweedy ukomoka mu Bwongereza ndetse akaba afatwa nk’umwe mu baririmbyi bakomeye mu Bwongereza. Imwe mu mpamvu yatumye atandukana n’uyu mugore we ngo ni ukudashoboka k’uyu mukinnyi.

Ashley Cole ntiyigeze atanga amafaranga mu gutandukana n’uyu mugore nk’uko abandi bigenda bitewe n’uko uyu mugore batandukanye ari umukire cyane kumurusha kandi ayo mafaranga  ntacyo yari kuyamaza bitewe n’ingano y’ayo afite.

3.Ryan Giggs

Umunyabigwi (Legend) wa Manchester United wayikiniye ndetse akayibera n’umutoza, Ryan Giggs, ni umwe mu bakinnyi babayeho bakomeye mu kibuga ariko mu ngo zabo badashobotse. Uyu mukinnyi yatandukanye n’umugore we bitewe no kuryamana n’abandi bagore benshi cyane no kugeza ku mukobwa witwa Natasha Lever uvukana n’uwahoze ari umugore we.

Uwahoze ari umugore wa Ryan Giggs witwa Stacey Cooke, byageze n’aho ajyana mu nkiko uyu mukinnyi, maze bamuca arenga Miliyoni 58 z’amadorari, bahita banatandukana. Ryan Giggs yatwaranye na Manchester United ibikombe 13 bya Premier League mu mikino 952 yayikiniye.

2.Ahmed Musa

Umukinnyi ukomoka muri Nigeria wamenyekaniye muri Leicester City ni umwe mu bakinnyi baranzwe no guhohotera umugore we ndetse akanamukubita , byanatumye ahita atandukana nawe vuba. 

Uyu mukinnyi yari yarashakanye n’umugore witwa Jamila ariko bakimara kubyarana abana 2 bahise batandukana. Igitangaje ni uko nyuma y’amezi make uyu mukinnyi yahise ashaka undi mugore ari nawe barikumwe kugeza ubu.

1.James Rodriguez

James Rodriguez ukomoka muri Colombia, yakiniye Real Madrid ari nayo abantu benshi bamumenyeyemo. Nyuma yo kuva muri iyi kipe imutije muri Bayern Munich,  ntabwo yakomeje kuba inyenyeri nk’uko yari ameze muri Real Madrid.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ni umwe mu bamaranye n’abagore igihe gito cyane kuko yatandukanye n’umugore we witwa Daniel Ospina bamaranye amezi 6 gusa. Batandukanye nyuma y’uko bakoze ubukwe byemewe n’amategeko nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandika cyitwa Khel Now.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *