Kuva ku mugoroba wo kuya 20 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2022, i Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokalasi y7a Congo yongeye kumvikana imbunda za rutura mu muirwano ishyamiranyije bushya umutwe wa M23 n’ingabo z’igihugu, nyuma y’iminsi micye yari ishize hari agahenge.

Imirwano yongeye kubura ku mugoroba wo kuwa kane ndetse ikomeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemereye ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru. 

Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yavuze ko abaturage bo mu gace ka Rangira barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano yongeye kuvumbukana ubukana bwinshi.

Nyuma y’uko hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi zihanganye, abo muri Sosiyete Sivule ya Rutshuru bwabwiye Radio Okapi ko inyeshyamba za M23 arizo zatangije imirwano bushya, zitera ibirindiro by’ingabo za leta.

Ni mu gihe abo mu mutwe wa M23 bashyize hanze itangazo kuwa kane nimugoroba, bavuga ko ingabo za leta (FARDC) ari zo zatangije imirwano zirasa ibirindiro byabo i Rangira, kandi ko nabo biteguye kwirwanaho bakajya “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.

Iyi mirwano itangiye mu gihe muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya zatumwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRCongo ariko zikaba zitaratangaza uko ziza kwifata muri iyi mirwano.

Izi ngabo zoherejweyo mu rwego rw’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya imitwe myinshi y’inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa DRCongo zanze gushyira intwaro hasi kuva mu myaka isaga 30 ishize.   

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *