Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco,Bamporiki Edouard,yajuririye igihano aherutse guhabwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki waherukaga gukatirwa igifungo cy’imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw,yajuririye iki cyemezo nkuko amategeko abimwemerera.

Mu rubanza rwabaye kuwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, Umucamanza yavuze ko Urukiko rumaze gusesengura ibyaha Bamporiki aregwa rwasanze yarakiriye Miliyoni 5Frw yitwa ishimwe, ari icyaha yakoze cyo kwakira ruswa kuko mu busanzwe ruswa yitwa andi mazina mu rwego rwo kujijisha.

Uyu yari afite iminsi 30 yo kujurira kandi ngo yarabikoze nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.Icyakora igihe azaburanira ubujurire ntikiramenyekana.

Bamporiki ntabwo afungiwe muri gereza ahubwo afungiwe mu rugo iwe.

Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo. Bivuze ko azakomeza kuburana adafunze kugeza igihe urukiko rw’ubujurire rufashe umwanzuro.

Bamporiki yatangiye gukurikiranwa muri Gicurasi uyu mwaka ahita anahagarikwa ku mirimo ye.

Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha birimo kwakira indonke ya miliyoni 5 Frw bivugwa ko yahawe n’umunyemari Gatera Nobert no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Bimaze gutangazwa ko yahagaritswe ku mirimo ye, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

Yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ngingo iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *