Mu rukundo habamo ibyiza n’ibibi, habamo ibyaguteza amarira n’ibyagushimisha. Kumenya ko umukunzi wawe ari kumwe n’undi muntu kandi baryamanye byagushengura. Nubona ibimenyetso tugiye kukwereka rero uzamenye ko ukwiriye kumwitaho cyane.

Umubano w’abakundana, akenshi urangira nyuma y’ubukwe bwabo. Mu gihe wowe n’uwo mukundana mubona ko mufitanye urukundo rwa nyarwo, mukwiriye gushyingiranwa. N’ubwo mugiye gutangira kubana rero, muzahura n’ibizazane byinshi kandi bibasabe kwihangana no gukomera nk’uko tugiye kubiberaka.

DORE IBIZAKWEREKA KO UMUKUNZI WAWE ARYAMANA N’UNDI

1.Agira umujinya udasanzwe iyo ukoze kuri telefoni ye

Kuko umubano wanyu ari wo uzwi n’Imana n’abantu, nuramuka ukoze kuri telefoni ye, azabyanga cyane kandi azababara ababazwe n’uko uyikozeho. Benshi mu bakundana, baba bafite telefoni basangira, iyo muyisangiye rero biragorana cyane kuko ayigucaho. Numara kubona atakikwemerera gukora kuri telefoni ye, uzahindure ingamba.

2.Iyo muri kumwe ntabwo akwegera, hagati yawe nawe ashyiramo intera nini cyane.

Iteka azahora aguha impamvu zituma mudahura, akubwire ko afite gahunda zihutirwa kandi atagomba kwica. Nihagira akantu gato kaba azakagira impamvu. Komeza umucungire hafi.

3.Ntabwo ajya asobanura impamvu yatinze mu kazi

Ubusanzwe yagasobanuye, ariko hafi ya bose abakunzi bacana inyuma ntabwo bagira umutima wo gusobanura ibyo bari barimo mu gihe bigaragaye ko batinze mu kazi. Nubimubaza, azarakara cyane agucecekeshe.

4.Iyo ageze mu rugo ahita ajya mu bwogero

Umukunzi uguca inyuma, mwaba mwarashakanye cyangwa mutarashakana, iyo ageze mu rugo yihutira kujya mu bwongero. Iki ni cyo kintu cya mbere atekereza ataranagusuhuza. Umukunzi wawe, aba ashaka gusibanganya ibimenyetso byose bishobora kugaragaza ko hari aho yari ari.

5.Kuba muri kumwe ntabwo bikimuryohera

Guhura nawe ntabwo bikimushishikaza rwose. Ntabwo akikugirira irari ngo abe yanagusaba guhura.

6. Uzasanga ashishikazwa cyane n’uburyo agaragara inyuma mu gihe agiye kujya mu bandi.

Uzitonde, nubona umukunzi wawe ari kugusaba ibyo atakeneraga cyangwa yambara utuntu atambaraga.

7. Agusubiza atinze cyane

Iyo umwandikiye ubutumwa, bifata igihe kugira ngo agusubize ubwo butumwa.

Kwita ku wo mukundana ni intambwe ya mbere igomba kuranga abantu bakundana by’ukuri. Ntabwo ari byiza kumuca inyuma, ntabwo ari byiza kumubabaza nta n’ubwo ari byiza kwiyoberanya kugira ngo ukomeze umuce inyuma.

Ishimire urukundo ufite, ishimire umukunzi ufite, mushimishe akuryohere ntihagire umukurutira. Ibi ni byo tuvuze ariko nawe hari ibindi uzi na byo ubyongereho ubundi wige gukomeza kwita ku wo mukundana.

Inkomoko: OperaNews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *