Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.
Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.
NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 Ukuboza 2022.