Ibicishije mu nyandiko yayo yanyujije kumbuga zayo z`ikorana buhanga, NESA yerekanye uburyo butandukanye ushobora kwifashisha ukareba amanota y`umunyeshuli usoza amashuli ye yisumbuye.

Nkuko iyo nyandiko ibyerekana, uburyo bwatangajwe akaba ari ubu bukurikira:

  1. Gukoresha mudasobwa:

a. Kanda iyi link ikurikira winjire muri system urareberamo amanota

https://sdms.gov.rw/sas-ui/

b. Kanda ahanditse ngo ibizamini bya Leta

c. Kanda ahanditse ngo Check results

d. Uzuzamo nimero umunyeshuli yakoreyehoikizamini (Full index number)

e. Uzuza nimero y`irangamintu y`umunyeshuli ahakurikiyeho

f. Kanda ahanditse Get Results urahita ubona amanota

2. Gukoresha ubutumwa bugufi kuri Telefone igendanwa:

Wajya ahandikirwa ubutumwa bugufi maze ukandikamo nimero umunyeshuli yakoreyeho ikizamini (Full index number) ugashyiramo akitso maze ugashyiramo nimero y`indangamuntu y`umunyeshuli (Urugero: 12PCHEG00882021,1198770010059010) maze ukohereza kuri 8888 ugahita ubona amanota

Kanda hano urebe ubu buryo munyandiko iri kurubuga rwa NESA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *