Rutahizamu na bagenzi be bane bari bicaye hejuru ku modoka yabatemberezaga mu baturage bishimira igikombe,bari bagonze urutsinga rw’amashanyarazi Imana ikinga ukuboko.

Messi na bagenzi be bari bahimbawe cyane kubera ibyishimo bagaragarijwe n’abafana babo,bari bagiye gutegwa n’uru rutsinga rw’amashanyarazi ubwo bari mu mujyi wa Buenos Aires.

Abakinnyi bari bicaranye na Messi kuri iyi modoka hejuru bitaruye abandi ni Angel di Maria,Nicolas Otamendi,Rodrigo de Paul na Leandro Paredes.

Nubwo bari barangariye aba bafana,Messi na bagenzi be babashije kubona uru rutsinga kare bahita bunama rutarabicira ibirori.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na ESPN Argentina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *