Ni kenshi abasore bajya mu gihirahiro bibaza niba koko abakobwa bihebeye babakunda by’ukuri. Kumenya ibi ntibigoranye, kuko hari ibintu umukobwa ugukunda atazigera agukorera. Iyo abikoze bigaragaza ko nta rukundo agufitiye.

Hari ibintu umukobwa mwitwa ko muri mu rukundo agukorera bigasa n’aho akwirukana ntubimenye, ariko nyamara uba wivunira ubusa kuko aramutse agukunda ntiyahangara kubigukorera.

Kuba wahita umenya neza bidasubirwaho ko umukobwa mukundana agukunda koko by’ukuri, ariko na none ni byiza kumva no kumenya ko umukobwa ugukunda by’ukuri hari ibintu 5 atazigera agira cyangwa ngo akore:

1. Umutekano mucye

Niba agukunda bivuye ku mutima, nta kibazo azagira mu gihe usohokanye n’inshuti zawe. Azakwemerera kuyobora ubuzima bwawe kandi ashimishwe n’uko ufite ubuzima bwo kubaho usibye kubana na we buri gihe. Keretse niba umuhaye impamvu zo gushidikanya inzira zawe, kuko icyo gihe umugore ugukunda ntazashobora kwigera agira umutekano uhagije cyangwa ngo akwizere byimazeyo.

2. Ntagusuzugura

Iyo umukobwa agukunze by’ukuri, ntuzakenera kumwibutsa kuganduka. Kubera ko agukunda, kuganduka bizaza bisanzwe. Niba buri gihe ugomba gusaba icyubahiro umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, ugomba kubitekerezaho kabiri. Keretse niba nawe utamwubaha, naho ubundi ugukunda ntashobora na rimwe kugusuzugura.

3. Kuguca inyuma

Umukobwa ugukunda by’ukuri ntashobora kugira igitekerezo cyagwa ubutwari bwo kuguca inyuma. Igihe cyose atekereje kuguca inyuma, azahungabana cyane, umutimanama we umwumvishe ko ari icyaha ku buryo yakomeza imbere aguca inyuma. 

Ntuzigere rero utekereza ko agukunda by’ukuri ngo ni uko yaguciye inyuma rimwe gusa kubera ko ngo yari yasinze cyangwa urundi rwitwazo, yari akwiye kwibuka uburyo agukunda mbere yo gusinda agakora ibibi.

4. Kugukoresha

Abakobwa bafite amayeri menshi muri iki gihe kandi bashobora gukoresha nyuma bakaguta, bakibagirwa ko wanabayeho. Niba agukenera gusa mu gihe akeneye ubufasha, ugomba guhagarika ukareka kumukunda kuko atagukunda. Umukobwa ugukunda aguhorana ku mutima, ahora yumva agushaka, ashaka ko mwaba muri kumwe, ariko atari mugihe ashaka ko musohokana kunywa gusa.

5. Gukoresha nabi amafaranga yawe

Umukobwa utitonda, ukoresha amafaranga yawe nk’aho nta ejo hazaza, uwo si uwo kwegerwa. Gukoresha nabi amafaranga yawe ni ikimenyetso cyerekana ko atitaye ku bihe bizaza, wenda kubera ko adafite gahunda yo gusangira nawe ubuzima bwe. Niba agukunda, azagutera inkunga yo kuzigamira ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *