Ku isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu I Kibumba,muri RDC,Umutwe wa M23 urashyikiriza ibirindiro byayo biri muri ako gace ingabo z’umutwe wa EACRF,uhuriweho mu kubungabunga amahoro.

Uyu mutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko ufite ubushake bwo kugarura amahoro muri RD Congo nubwo uvuga ko ingabo za Leta FARDC zikomeje kuwugabaho ibitero.

Mu itangazo M23 ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022,bafashe icyemezo nyuma yo kugirana inama n’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri RDC kugarura amahoro no kurwanya inyeshyamba zitandukanye.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka rigira riti “nubwo hari ibitero biri kugabwa ku birindiro byacu ndetse hakaba hari ibikorwa byo kwica abaturage bikorwa na Guverinoma ya DRC, M23 ikomeje kubahiriza ubushake bw’akarere, bityo rero yemeye gutanga ibirindiro byayo bya Kibumba ikabishyikiriza EACRF.

Iki kimenyetso cyiza cy’ubushake cyakozwe mu izina ry’amahoro, kikaba gishingiye ku myanzuro yavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ku ya 23 Ugushyingo 2022.”

M23 ikomeza ivuga ko yizeye ko na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo izakora ibishoboka byose ikazana amahoro muri iki gihugu.

Iri tangazo risoza ritumira itangazamakuru kuza gukurikirana igikorwa cyo guhererekana ibi birindiro byo muri aka gace ka Kibumba, M23 ishyikiriza EACRF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *