Hari imyaka umukobwa ageramo agatangira kuvuga ngo ‘Iyo mbimenya’. Aha ni ho uyu mukobwa utashatse kwivuga amzina ye ageze. Ni mukuru bihagije ariko yarabenze cyane agera n’aho abenga uwari umugabo.
Ikibazo ntabwo ari ukubenga abasore, ahubwo ni ukubenga abasore bose bakugera imbere ukabenga n’uwo Imana yagutumyeyo.
Urukundo rwishakira inzira, umuntu arakwegera utaramwumva ngo umenye n’ikimuzanye ugahita umwegizayo bikaba uko ‘Umwe, babiri, batatu,..kugeza ubaye nk’uyu uri kugisha inama.
Mu magambo ye yaragize ati: ”Singombwa ko nivuga amazina ariko mbayeho nabi cyane kubera kubura urukundo kuko ntekereza ko nshobora kuba narabenze cyane, nkabenga n’umugabo wanjye w’ahazaza wangeze imbere ansaba urukundo ariko nkarumwima.
Mu by’ukuri umusore wa mbere waje kunsaba urukundo, yangezeho mfite imyaka 24 y’amavuko, yambwiye ko ankunda gusa ndamuhakanira kuko nari mu mashuri ya kaminuza.
Icyo gihe nabonye nta mwanya mfite ndamureka. Mu gihe ndangirije kwiga, benshi baranyegereye mbaburira umwanya bose, maze nkajya mbabwira ko ntabakunda bitewe n’uburyo amaso yanjye atabishimiraga. Ntabwo nigeze mbakunda pe.
Aho nakoraga hari abasore benshi ariko nkabona batari mu rwego rwanjye kugeza ubwo nanze kubaha umwanya bose bigera aho ngira imyaka 35 y’amavuko nkibona ndi mwiza cyane;
None ubu mfite imyaka 40, ndi gutekereza ati; ”Iyo mbimenya nkemerera umwe mu basore bangeze imbere. Amafaranga mfite ubu ntiyabasha kunshakira umugabo nayo ndabona ntacyo amaze pe.
Ese nsubize amaso inyuma njye gusaba uwo nanze, mbwire abo nahakaniye ko noneho mpari cyangwa mbireke nkomeze nsazire mu rugo”. Mu ngire inama”.