Sobanukirwa iby’ingenzi wakorera umukunzi wawe mu gihe atishimye cyangwa yahuye n’ibibazo byatumye ahangayika, maze ukamufasha kongera gusubirana akanyamuneza mu buryo bworoshye.
Iyo ufite umukunzi ni ngombwa ko umuba hafi muri byose mu bihe byiza ndetse no mu bihe bibi, kuko abakundana bashyigikirana muri byose kandi ni inshingano zawe ko wita cyane ku mukunzi wawe igihe atishimye bitewe n’impamvu zitandukanye.
Mu gihe ubonye uwo wihebeye atishimye cyangwa ababaye, dore ibyo wamukorera akongera akishima:
1. Kumujyana kureba Filime
Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi, ariko si bose babikunda kuyirebera mu ruhame. Igihe rero umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima, mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera.
Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga, kuburyo ahareba akishimira ubwiza bwaho akibagirwa ibyo yarimo atekereza.
2. Kumufasha kwiga
Ubwoba bwo gutinya gutsindwa, nabwo hari abo butera umunabi. Igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mu bishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.
3. Kuganira
Ibi byose byavuzwe haruguru, ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye, aricyo kumuganiriza. Iyo uganira n’umukunzi wawe niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo.
Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera, ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho, no kumuremamo icyizere ko ibyiza biri imbere.
Hari ubwo na none umuntu agira umunabi bitewe n’uburwayi, ariko wowe umureba ukaba utahita ubibona. Igihe rero ugerageje gufasha umukunzi wawe ukamukorera byose ushoboye ukabona ntacyo bitanga, ni ngombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.
4. Gufatanya Guteka
Igihe umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi. Ibi kandi biranashimisha igihe cyose bikozwe n’iyo haba nta kibazo cyabayeho, usanga binezeza umwe mu bakundana kubona bari gufatanya umurimo nk’uwo ubusanzwe usa nk’uwahariwe bamwe.
5. Kumujyana mu gitaramo
Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba, bimufasha kugarura akanyamuneza. Ibi byarushaho kuba byiza umujyanye mu gitaramo cy’umuhanzi akunda cyane.
6. Mutungure
Ushobora kumutungura ukamuha impano mu gihe ubonye yababaye, bikamufasha kongera kumwenyura. Si ngombwa ko ugura impano ihenze ahubwo wamuha impano idahenze, ihwanye n’ubushobozi bwawe.