Abasore benshi bakunda ko bubahwa by’umwihariko bakubabwa n’inkumi nyamara ntibazi ko kubahwa ari bo ubwabo bagomba kubigiramo uruhare mu migenzereze yabo ya buri munsi.
Muri kamere y’abasore cyangwa se abagabo muri rusange ni abantu bakunda icyubahiro, bakunda kubona abandi babubaha ndetse bikaba akarusho iyo abakobwa babubaha. Nubwo bimeze gutya ariko si ko bose bubahwa nk’uko babyifuza dore ko hari n’abifuza kumenya icyo bakora kugirango abakobwa barusheho kububaha.
Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rwagaragaje ibikorwa 4 umusore yakora bikamufasha kubahwa n’inkumi:
1.Guhorana ibyishimo
Ukwiye guhora buri gihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umukobwa cyangwa umugore bwa mbere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye icyizere ariko wirinde kubigira birebire.
Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya.
2.Igirire icyizere kandi uhore wisanzuye
Abakobwa benshi banezezwa no kubona umusore wihagazeho kandi wifitiye icyizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafasheho.
Gukunda abasore bigirira icyizere binaba muri kamere y’abakobwa kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira icyizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.
Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umukobwa kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.
Nasanga koko uri umusore uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.
3.Ibitekerezo byagutse
Abasore bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umukobwa nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umukobwa nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntugakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya.
Gerageza kwegera abakobwa muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwaraho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.
4.Ambara neza
Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.
Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa. Ba uwo uriwe w’umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.
5.Iyubahe
Bavuga ko ushaka ko abandi bamwubaha nawe abanza ubwe akiyubaha. Ibi nibyo koko kuko iyo utiyubaha n’abandi niho bahera bagusuzugura. Irende kuvuga amagambo y’urukozasoni cyangwa ibikorwa bisebetse kuko byatuma abantu batakubaha byumwihariko abakobwa. Tangira ubwawe wiyubahe ukore ibintu biguhesha agaciro nibwo n’abakobwa bazakubaha.