Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege, FAA, cyategetse ko ingendo zose z’imbere mu gihugu zihagarara kugeza saa munani ku isaha ngengamasaha kuri uyu wa Gatatu, kubera ibibazo mu ikoranabuhanga ryacyo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo, ryavuze ko cyategetse sosiyete z’indege guhagarika indengo z’imbere mu gihugu kugeza saa munani kugira ngo kibanze cyizere ko amakuru ku bijyanye n’umutekano w’ingendo yizewe neza.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Karine Jean-Pierre, yatangaje ko byari bitaragaragara niba ari igitero cy’ikoranabuhanga cyabiteye.

Perezida Joe Biden yasabye Minisiteri ishinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu gukora igenzura ryimbitse ku cyateye icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’ibibuga byinshi by’indege muri Amerika bwasabye abagenzi kubanza kugenzura neza gahunda y’ingendo zabo mbere yo kujya ku bibuga byo muri Ottawa, Baltimore na Austin.

Sosiyete y’indege ya United Airlines ku ruhande rwayo, yemeje ko yasubitse by’agateganyo ingendo zose z’imbere muri Amerika.

Yagize iti “Turakurikiranira hafi iby’iki kibazo kandi turakorana na FAA mu kugabanya ibishobora guhungabanya abakiliya bacu.”

Nibura ingendo 3578 zakererejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko urubuga rukurikirana iby’ingendo zo mu kirere, Flight Aware rwabitangaje.

Minisitiri ushinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu, Pete Buttigieg, yavuze ko yari arimo gukorana na FAA mu gukurikirana ibibazo muri iryo koranabuhanga ryifashishwa mu gutanga amakuru y’umutekano ku bapilote.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *