Umunyamideli w’ikimeo kidasanzwe,Ivana Knoll,yahishuye ko yibwe imyenda ye yose ubwo yari ageze i Paris asigarana iyo yari yambaye gusa.

Uyu mukobwa waciye ibintu muri Qatar yavuze ko igikapu cyarimo imyenda ye cyibwe ageze muri uyu mujyi ukundwa ba benshi ku isi.

Uyu munyamideli waherukaga i London,akakirwa bidasanzwe ku kibuga cya Arsenal,yahise yerekeza mu mujyi wa Paris uberamo udutendo tudasanzwe.

Uyu yabwiye abafana be kuri Instagram ko muri uyu mujyi bitagenze neza kuko bahise bamwiba imyenda ye.

Icyakora yagaragaje igikapu kimwe yasigaranye gusa amenyesha abakunzi be agahinda arimo.

yanditse ati “Nkihagera bahise banyiba igikapu cyanjye gito.Uhorana ikaze ry’ibisambo mu mujyi wa Paris.”

Nyuma y’aho yashyize hanze videro aha amakuru abafana be bari bahangayitse.

Yagize ati”Muraho kuva i Paris.Ndashaka kubamenyesha ko meze neza.Banyibye nkuko bisanzwe I Paris.Ubwo nahageraga ubushize,banyibye agasakoshi kanjye n’ikofi none ubu batwaye igikapu.

Amakanzu yanjye yose bayatwaye.Sinzi icyo ndi bwambare iri joro.Ariko nibajyane.”

Uyu mukobwa w’imyaka 30 akomeje kuzenguruka isi nyuma yo kubaka izina mu gikombe cy’isi cyo muri Qatar aho abantu benshi bamukunze kubera imyambarire ye yakururaga abagabo.

facebook sharing button

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *