Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Ahagana saa 17h35 zo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 nibwo umusirikare w’ingabo za RD Congo ( FARDC) yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b’u Rwanda barinze umupaka.

RDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 03 Werurwe 2023, yavuze ko uyu musirikarw yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa agapfa.

RDF ivuga ko abandi basirikare benshi ba FARDC barashe ku basirikare b’u Rwanda ariko umuriro uhagarikwa mu gihe gito. Ubu haratekanye.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeza ko atari ubwa mbere abasirikare ba Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kugeza ubu itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa ( EJVM) ryamaze kumenyeshwa ibyabaye, ndetse byitezwe ko riza gukora iperereza.

Uyu n’umusirikare wa 3 wa RDC wambutse umupaka akinjira mu Rwanda arasa bikarangira arashwe agapfa.

Amakuru avuga ko uyu musirikare w’ingabo za Congo (FARDC) warasiwe ku butaka bw’u Rwanda, yari asanzwe abarizwa mu mutwe urinda Perezida Felix Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *