Ikipe ya FC Barcelona ishobora kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo igenderaho kugira ngo ibashe gukusanya miliyoni 178 z’amapawundi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu.
Abanya Catalonia ntabwo izabasha kugura umukinnyi n’umwe mu mpeshyi kubera akayabo bashoye mu mpeshyi ishize kayikozeho.
Umuyobozi wa La Liga, Javier Tebas,yamaganye uburyo iyi kipe yakoresheje igura abakinnyi ndetse bagomba gushaka uko bagurisha abakinnyi bakabona miliyoni 178 z’amapawundi.
Ati “Dufite amahame akomeye mu gukurikirana ibijyanye n’ubukungu.Buri herezo ry’isoko,tubwira amakipe yose uko bagomba gushora.
Ku kibazo cya Barcelona, bagomba kugabanya amafaranga bahemba n’ayo bagura abakinnyi bakava kuri miliyoni 650 z’amayero bakajya kuri miliyoni 450.N’ukuvuga ko ingengo y’imari yagabanutseho miliyoni 200 z’amayero.”
Barca yasabye abakinnyi bayo benshi kugabanya umushahara ariko igomba no gukusanya amafaranga mu kugurisha abakinnyi bayo mu mpera z’umwaka w’imikino nkuko The Sun ibitangaza.
Benshi mu bakinnyi bo mu ikipe ya mbere bakomeye bashobora kugurishwa barimo Robert Lewandowski, Frenkie de Jong na Raphinha.
Ibihuha biravuga ko ahazaza ha Lewandowski muri FC Barcelona hatizewe,nubwo yaje mu mpeshyi ishize avuye muri Bayern.
Amaze gutsinda ibitego 25 mu marushanwa yose ariko ashobora kugurishwa kugira ngo afashe ikipe kuva mu bibazo by’ubukungu.
De Jong hnawe biravugwa ko byanze bikunze azagurishwa ndetse amahirwe menshi nuko azasanga mwene wabo, Erik ten Hag,umwifuza muri Manchester United.
Undi ni Raphinha wari waguzwe mu mpeshyi ishize ndetse ngo ashobora kugaruka muri Premier League aho amakipe nka Arsenal na Newcastle United amuteze amaso.
Barca irateganya kugurisha abarimo Samuel Umtiti, Clement Lenglet, Alex Collado na Sergino Dest, yatije hirya no hino gusa nta kintu gikomeye bayinjiriza.
Ferran Torres na Ansu Fati nabo bashobora kujya ku isoko mu cyitezwe ko Barca izarekura abakinnyi benshi cyane.