Uyu munsi tariki ya 1 Ukwakira ni umunsi wo Gukunda Igihugu. Kuri iyi tariki, ni umunsi abanyarwanda bazirikana umurimo ukomeye Inkotanyi zakoze maze bakarushaho gukunda igihugu no kukitangira.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yifurije urubyiruko umunsi mwiza wo gukunda igihugu maze ababwira ibintu bitatu by’ingezi aho yagize ati: “Dukomeze dufatanye, dukorera hamwe nk’uko Inkotanyi zabiharaniye. Dukomeze dufatanye guhanga umurimo kandi turangirana amahirwe yo gutera imbere. Dufatanye guhangana n’abarwanya ibyo twagezeho.”
Nyuma y’ubu butumwa, abarimo Gisagara Youth Council bagize icyo bavuga. Banditse bati: Umunsi mwiza kuri twese Hon. Minister!! Umunsi nkuyu twe nk’Urubyiruko tuwigiramo byinshi kandi tukavomamo indangagaciro zaranze Inkotanyi zirimo, Gukunda igihugu no kucyitangira. Gukunda Igihugu ni ihame kandi dukomeyeho.”
Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu, tuzirikana byumwihariko ubwitange, umurimo unoze, kwihangana, umurava, ishyaka, ubumwe, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri n’izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku 01 Ukwakira 1990 rugasozwa ku wa 04 Nyakanga 1994.
Ku munsi nk’uyu ukomeye mu mateka y’u Rwanda, buri wese asabwa kuzirika icyo gukunda Igihugu bivuze kuri we ubwe no mu mibanire ye n’abandi. Gukunda Igihugu ni Indangagaciro ikomeye cyane yazahuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo.