Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryashyizeho abatoza b’ikipe y’igihugu y’Ingimbi zitaremgeje imyaka 15 ndetse rinakora impinduka ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe aba batoza bari basanzwe batozamo ibasabira uruhushya kuri uyu  wa Kabiri, Habimana Sosthene niwe usanzwe atoza Musanze FC niwe wagizwe umutoza mukuru,Bisengimana Justin niwe wagizwe uwungirije nk’uko abikora muri Police FC naho Kabalisa Calliope agirwa umutoza w’abazamu.

Aba batoza bazatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 mu mikino ya CECAFA y’abatarengeje iyi myaka,izabera muri Uganda  kuva  ku ya 21 Ukwakira kugeza ku ya 04 Ugushyingo 2023.

Kuri uyu Wakabiri nabwo kandi FERWAFA yakoze impinduka mu mikino yo ku munsi wa 6 wa shampiyona aho imikino imwe yimuriwe amasaha naho indi ukurwa tariki 11 Ukwakira ishyirwa tariki 10 yari kuzakinwa . Dore uko iyi mikino izakinwa,Tariki 10 Ukwakira 2023,Gorilla izakina na  Gasogi saa cyenda kuri ,Kigali Pelé Stadium,APR FC ikine na Bugesera FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium,Etincelles ikine na Musanze FC saa Cyenda kuri sitade Umuganda naho tariki 11 Ukwakira 2023 ,Marine FC ikine na AS Kigali Saa Cyenda kuri sitade Umuganda.

FERWAFA yashyizeho abatoza b'Amavubi y'Ingimbi inakora impinduka muri shampiyona
facebook sharing button
twitter sharing button
whatsapp sharing button
sharethis sharing button

shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryashyizeho abatoza b’ikipe y’igihugu y’Ingimbi zitaremgeje imyaka 15 ndetse rinakora impinduka ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe aba batoza bari basanzwe batozamo ibasabira uruhushya kuri uyu  wa Kabiri, Habimana Sosthene niwe usanzwe atoza Musanze FC niwe wagizwe umutoza mukuru,Bisengimana Justin niwe wagizwe uwungirije nk’uko abikora muri Police FC naho Kabalisa Calliope agirwa umutoza w’abazamu.

Aba batoza bazatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 mu mikino ya CECAFA y’abatarengeje iyi myaka,izabera muri Uganda  kuva  ku ya 21 Ukwakira kugeza ku ya 04 Ugushyingo 2023.

Kuri uyu Wakabiri nabwo kandi FERWAFA yakoze impinduka mu mikino yo ku munsi wa 6 wa shampiyona aho imikino imwe yimuriwe amasaha naho indi ukurwa tariki 11 Ukwakira ishyirwa tariki 10 yari kuzakinwa . Dore uko iyi mikino izakinwa,Tariki 10 Ukwakira 2023,Gorilla izakina na  Gasogi saa cyenda kuri ,Kigali Pelé Stadium,APR FC ikine na Bugesera FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium,Etincelles ikine na Musanze FC saa Cyenda kuri sitade Umuganda naho tariki 11 Ukwakira 2023 ,Marine FC ikine na AS Kigali Saa Cyenda kuri sitade Umuganda.

FERWAFA yandikiye amwe mu makipe iyamenyesha impinduka zo ku munsi wa 6 wa shampiyona 

FERWAFA yandikiye amakipe isabira uruhushya abatoza yashyizeho bagiye gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15

Habimana Sosthene niwe wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *