Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Dr. Musafili Ildephonse yifatanyije n’abahinzi bakorera muri koperative COAMALEKA ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Gikoro gifite ubuso bwa 86ha kikaba kiri hagati y’Imirenge ya Karama, Gacurabwenge na Rukoma; gutegura intabire no gutera imbuto y’ibigori.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 25 Nzeri 2023, kikaba cyaritabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kmaonyi Dr. Nahayo Sylvere, VM Ushinzwe
u. bukungu bwana Niyongira Uzziel, abagize inzego z’umutekano (Police & Ingabo z’Igihugu) ku Ntara ndetse no ku rwego rw’Akarere, abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuhinzi barimo Umuyobozi w’umushinga TUBURA ku rwego rw’Igihugu, abayobozi muri RAB, abanyamuryango ba koperative COAMALEKA, abajyanama b’ubuhinzi.
Nyuma yo gutera ibigori, habayeho inama yahuje Minisitiri n’abaturage aho yashishikarije abahinzi guhinga kinyamwuga kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *