
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro @rrainfo kiravuga ko cyinjije umusoro umwaka wa 2022 – 2023 ku kigero cya 103.6% .
RRA yari ifite intego yo gukusanya amafaranga y’u Rwanda Miliyari 2,250.8 ariko yaje kurenga agera kuri Miliyari 2,320.8.
Uyu mwaka amafaranga yinjijwe mu musoro yazamutseho 22.1% ugereranije n’umwaka ushize.
Biteganijwe ko tariki 10 Ugushyingo RRA izahemba abasore neza.
Intego y’uyu mwaka ni ” Saba inyemezabwishyu ya EBM kugirango wubake u Rwanda. “
