
Ingabo 300,000 zambariye guhindura umukungugu agace ka Gaza
Mu 1973 ku munsi mukuru wa Yom Kippur, Syria na Misiri byapimanyije abayisiraheli bari mu birori bigaba igitero simusiga kishe ingabo 2656 z’Abayahudi. Muri iyo ntambara Abarabu 18000 barahatikiriye.
Ejo bundi ku wa gatandatu na bwo Israel yatewe itunguwe ipfusha abantu 1200 barimo abishwe baciwe imitwe. Igitero cyakozwe n’umutwe wo muri Gaza Strip witwa Hamas.
Mu kwihorera, Israel imaze kwica abantu 1100 ku butaka bwa Gaza n’ubwo intambara yeruye yo ku butaka itaratangira.
Ubu ingabo 300.000 za Israel ziri ku marembo ya Gaza zambariye urugamba, zitegereje ibwiriza rya nyuma ngo zambuke zitere aka gace ka km 41 z’uburebure na km 10 z’ubugari, kagaturwa na miliyoni 2,3 zabaturage.
Aka gace Israel yagafungiye umuriro, amazi, ibiribwa n’imiti. N’ubusanzwe 80% by’abaturage bako bari batunzwe na UN. Miliyoni y’abaturage bayo ikabeshwaho umunsi ku munsi n’imfashanyo y’ibiribwa.Intambara yo ku butaka uyiteze ute? UN irimo gukumakumakuma Israel ngo isubize inkota mu rwubati. Yakwisubiraho se itabanje guhorera nyabyo abaturage bayo Hamas yishe urw’agashinyaguro?
